skol
fortebet

Mourinho yatunguye abafana ba Manchester united kubera ibyo yatangaje nyuma y’umukino

Yanditswe: Sunday 22, Oct 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatunguye abafana b’iyi kipe ubwo yavugaga ko yishimiye ko ikipe ye itsinzwe na Huddersfield Town yazamutse mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka ku mukino wo ku munsi w’ejo ndetse anenga bikomeye abakinnyi be. Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 ,Jose Mourinho wari warakaye yavuze ko ikipe ya Huddersfield Town yakinnye umukino akunda ndetse atazi intego abakinnyi be bari bafite kuri uyu mukino wa shampiyona batsinzwemo kuri Uyu wa Gatandatu. Yagize (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho yatunguye abafana b’iyi kipe ubwo yavugaga ko yishimiye ko ikipe ye itsinzwe na Huddersfield Town yazamutse mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka ku mukino wo ku munsi w’ejo ndetse anenga bikomeye abakinnyi be.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 ,Jose Mourinho wari warakaye yavuze ko ikipe ya Huddersfield Town yakinnye umukino akunda ndetse atazi intego abakinnyi be bari bafite kuri uyu mukino wa shampiyona batsinzwemo kuri Uyu wa Gatandatu.

Yagize ati “Iyo ntsinzwe umukino ndabyishimira kuko ikipe tuba twakinnye iba yanduhije gukina neza gusa iyo ari imyitwarire mibi y’abakinnyi biba ari bibi cyane.Huddersfield yakinnye mu buryo nkunda,batanze byose bari bafite.Bari bafite ihangana,icyizere,ubushake ndetse no kwitanga ibintu tutari dufite.Ikipe yagombaga gutsinda niyo yatsinze.”

Mourinho ntiyishimiye amagambo umukinnyi we Under Herrera yatangaje ubwo yavugaga ko ikipe ya Manchester United nta bushake no guhangana yari ifite ndetse ko bakinaga nk’abakinnyi badafite icyo bashaka.

ibitego bya Huddersfield Town byatsinze na Aaron Mooy na Laurent Depoitre mu gice cya mbere mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Manchester United cyatsinzwe na Marcus Rashford.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa