Umutoza wa Manchester United akomeje gushwana n’abakinnyi ba Manchester United kuko kuri iyi nshuro yashwanye n’umusore Marcus Rashford bapfa ko atakoze ibyo yamubwiye mu mukino wabahuje na Young Boys mu cyumweru gishize bakayitsinda ibitego 3-0.
Jose Mourinho yasimbuje uyu musore ndetse nyuma aramutondanga cyane amubwira ko ntaho aragera ku buryo yamusuzugura akanga gukina ibyo yamutegetse gukora.
Mourinho utajya avugirwamo yababajwe n’uko uyu musore atakinnye nk’uko yari yamubwiye mbere y’uyu mukino ndetse aza kumukura mu kibuga mu gice cya kabiri,byakurikiwe no kumwibasira bikomeye nyuma y’umukino.
Biravugwa ko uyu musore w’imyaka 20 w’Umwongereza yamaze kwinjira mu gatsiko k’abakinnyi bivumbuye kuri Jose Mourinho ndetse bashaka kumwirukanisha kayobowe na Paul Pogba ndetse karimo abakinnyi babuze umwanya wo gukina muri Manchesster United nka Anthony Martial, Eric Bailly na Andreas Pereira.
Rashford ari mu bakinnyi bari kwitegura umukino wa Manchester United izasuramo Westham ku munsi w’ejo saa saba n’igice nubwo amahirwe menshi ari uko ashobora kubanza ku ntebe y’abasimbura.
Ibitekerezo
Ariko bavuga "yibasiye" ntibavuga "yibasiriye"!