Umutoza Jose Mourinho wa Manchester United yatangaje ko yicuza kuba yarabwiye amagambo mabi umutoza wa Arsenal Arsene Wenger ubwo yari mu ikipe ya Chelsea FC.
Mu kiganiro Jose Mourinho yagiranye n’abanyamakuru ,yavuze ko yicuza amagambo yagiye avuga anenga Wenger arimo kumwita kabuhariwe mu gutsindwa ndetse n’ibandi,mu biganiro yagiye akora.
Mourinho na Wenger bafatanye mu mashati
Yagize ati “Ndicuza amagambo mabi namuvuzeho gusa naje kubona ko hari utuntu duto umuntu yareka bikamugiraho ingaruka nziza nk’ibimenyetso bimwe na bimwe,amagambo runaka,ubu meze neza kubera kubireka.”
Mourinho yatangaje ko yifuza ko abafana ba Manchester United bazakira neza Wenger ku Cyumweru,ubwo azaba aje guhura na Manchester United ku nshuro ye ya nyuma nk’umutoza wa Arsenal.
Mourinho yicujije kuba yaravuze nabi Wenger
Mourinho yagiye avuga amagambo atari meza kuri Wenger,byatumye bafatana mu mashati mu Ukwakira 2014 ku mukino wari wahuje Chelsea na Arsenal gusa yasabye abafana ba Manchester United kuzamwakirana urugwiro.
Arsenal igomba gusura Manchester United ku Cyumweru,mu mukino wa shampiyona y’Ubwongereza igeze ku munsi wa 35.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *