Mbere y’umukino wa Valencia,Jose Mourinho yibasiriye abakinnyi be aho yavuze ko hari bamwe muri bo batacyitanga uko bikwiriye aho yemeje ko adahangayikishijwe n’ahazaza he muri Manchester United.
Jose Mourinho uri ku gitutu gikomeye kuko amaze iminsi atsindwa ndetse benshi bategereje kumureba ku mukino wa 2 wo mu itsida H, rya UEFA Champions League,arakina na Valencia kuri Old Trafford kuri uyu wa Kabiri.
Mourinho yavuze ko bamwe mu bakinnyi ba Manchester United batitanga uko bikwiriye
Mourinho yabwiye abanyamakuru ko hari abakinnyi batitanga uko bikwiriye kugira ngo Manchester United itsinde gusa agifitiye icyizere bamwe mu bakinnyi be.
Yagize ati “Ndatekereza ko bamwe mu bakinnyi bitanga cyane kurusha abandi gusa mu myaka 20 maze muri aka kazi,sinumva ko umukinnyi yakwanga kwitanga.Nta mukinnyi ndumva avuga ko atitanga uko bikwiriye mu bakinnyi bose nahuye nabo.”
Benshi bakomeje kuvuga ko bamwe mu bakinnyi ba Manchester United bifuza kwirukanisha Mourinho kubera uko basigaye bakina aho bamwe batanze urugero rwa Paul pogba,Alexis Sanchez,Eric Bailly n’abandi.
Manchester United imaze imikino 3 yikurikiranya idatsinda aho yanganyije na Wolves,itsindwa na Derby County na Westham mu cyumweru gishize.
Ibitekerezo
Natahe ntakundi niwe uzana amacakubiri mubakinnyi.