skol
fortebet

Mu gahinda kenshi Adil yabwiye Casa Mbungo icyatumye amutsinda ubugira 3

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC,Adil Mohamed Erradi uheruka gusabwa gufasha APR FC kugera aho itaragera mu marushanwa ya CAF,yafashwe amashusho abwira Casa Mbungo Andre nyuma yo kumutsinda ati "nta ba rutahizamu dufite."
Kuri iki cyumweru nibwo AS Kigali yasubiriye APR FC ku nshuro ya 3 yikurikiranya iyitsinda kuri penaliti 5-3 ndetse iyitwara igikombe cya Super Cup.
Ubwo umukino wari urangiye AS Kigali yinjije penaliti zose,umutoza Adil yasuhuje Casa Mbungo wari umaze kumutsinda ndetse umaze kumworeka (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa APR FC,Adil Mohamed Erradi uheruka gusabwa gufasha APR FC kugera aho itaragera mu marushanwa ya CAF,yafashwe amashusho abwira Casa Mbungo Andre nyuma yo kumutsinda ati "nta ba rutahizamu dufite."

Kuri iki cyumweru nibwo AS Kigali yasubiriye APR FC ku nshuro ya 3 yikurikiranya iyitsinda kuri penaliti 5-3 ndetse iyitwara igikombe cya Super Cup.

Ubwo umukino wari urangiye AS Kigali yinjije penaliti zose,umutoza Adil yasuhuje Casa Mbungo wari umaze kumutsinda ndetse umaze kumworeka cyane ati "on n’a pas l’attaquant “ bivuze ngo "nta rutahizamu dufite."

Ubu butumwa Adil yavuze amaze gusuhuza mugenzi we Mbungo,bugaragaza ko uyu munya Maroc nta cyizere afitiye ba rutahizamu benshi yahawe kugira ngo agere kuri muri CAF Champions League.

Muri uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, AS Kigali yatsinze APR FC kuri penaliti 5-3 nyuma y’uko iminota 120 irangiye ari 0-0.

Icyakora APR FC yinaniwe kuko ku munota wa 27 Manishimwe Djabel yazamukanye umupira yubura amaso awuhereza mu kirere Niyibizi Ramadhan agerageje guhindukira agana mu izamu bamutegera mu rubuga rw’amahina umusifuzi atanga penaliti.

Ni penaliti abakinnyi ba AS Kigali batemeraga gusa Byiringiro Lague yaje kuyitera mu maboko y’umunyezamu Ntwari Fiacre.

Ishimwe Christian wahoze muri AS Kigali niwe wahushije penaliti yakoze kuri APR FC bituma itsindwa ku nshuro ya 3 na AS Kigali.

Mu mikino 3 (iminota 300) iheruka guhuza APR FC na AS Kigali, APR FC yananiwe kuyitsinda igitego nubwo ifite ba rutahizamu barimo Mugunga,Byiringiro Lague,Bizimana Yannick,Anicet,Fiston,n’abandi.

APR FC iratangira shampiyona yakira Musanze FC yabatsinze muri shampiyona ishize.

Ibitekerezo

  • Adil yaragaragaye Nta mutoza ukimutinya ni kibazo sinzi ko hari icyo azageraho kabisaa hari hakwiye impinduka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa