skol
fortebet

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko Jake...

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko Jake Paul na Mike Tyson baterana amakofe mu mukino witezwe cyane, Jake yashatse gutera umujinya Tyson amushotora mu magambo n’ibikorwa, ariko uyu mugabo mukuru aratuza, ariko arahira ko atazatsindwa.

Sponsored Ad

Tyson w’imyaka 58, azasakirana na Jake w’imyaka 27 kuri stade yitwa AT&T y’i Arlington mu mujyi wa Dallas, muri leta ya Texas muri Amerika, umukino uzaba ku wa gatanu saa moya z’ijoro ku isaha yaho (bizaba ari saa cyenda z’igicuku – 3 a.m - ku wa gatandatu mu Burundi n’u Rwanda).

Umukino wabo, ari na wo w’ingenzi uwo munsi, uzabanzirizwa n’indi mikino itandatu y’abo mu biro bitandukanye mu iteramakofe, imikino bakunda kwita ‘Fight card’.

Tyson ntabwo aheruka gukina iteramakofe nk’umwuga mu myaka 19 ishize, ariko muri aya mezi ashize yagaragaye yitegura cyane uyu mukino n’uyu musore w’umu-YouTuber waje kuba n’umukinnyi w’imikino njyarugamba.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye nijoro, Jake Paul ni we wiganje ku ndagururamajwi yivuga ibigwi anashotora Tyson, mu gihe uyu we yagaragaye nk’utitaye kuri mucyeba, avuga macye.

Paul yaje muri iki kiganiro yambaye umurimbo wa diyama ku gutwi ngo yibutse Tyson uburyo yarumye ugutwi umukinnyi Evander Holyfiled mu 1997, uwo mukino Jake Paul ntawo yarebye kuko yari uruhinja rumaze amezi atanu gusa ruvutse.


Insiguro y’isanamu,Jake yagerageje kwibutsa Tyson ibihe bibi yagize mu mukino yambara umurimbo ku gutwi
Mu kiganiro bakoze iri joro, Paul yagerageje gushakisha umujinya wa Tyson no kumushotora amubaza ku byo yigeze kuvuga mu nkuru mbarankuru yakozweho aho uyu mugabo wAhoze ari uwa mbere mu bateramakofe baremereye ku isi yivuze ko ari “umwicanyi wabivukanye”.

Tyson yanze kugwa muri uwo mutego imbere y’abafana be barenga 1,000 bari baje muri icyo kiganiro n’abanyamakuru. Yasubije atuje ati: “Ni ko navuze.”

Abantu 70,000 byitezwe ko bazajya kureba uwo mukino kuri iyi stade ubundi ikiniraho ikipe ya Dallas Cowboys, abandi benshi bazawureba ’Live’ urimo kunyura kuri Netflix.

Netflix ni yo yateguye kandi ifite uburenganzira bwo kwerekana uyu mukino.

Uyu mukino biteganyijwe ko uri buce umuhigo mu bijyanye no gutega ku mikino bizwi nka ‘betting’ mu iteramakofe.

Umushabitsi muri ibyo, Alex Rella asubirwamo n’ibiro ntaramakuru Reuters agira ati: “Twiteze ko umukino wa Jake Paul na Mike Tyson uza kuba uwategewe kuruta iyindi mu mateka y’imikino y’iteramakofe.”

Uyu mukino wagombaga kuba Nyakanga(7) uyu mwaka ariko wigizwayo kuko muri Gicurasi(5) Tyson yagize uburwayi bwo mu nda.


Insiguro y’isanamu,Mike Tyson yavuze amagambo macye muri icyo kiganiro
Paul, agiye kurwana na Tyson nyuma y’uko amaze gukina imikino 11 aho yatsinze 10 - irimo irindwi kuri ‘knockout’ - agatsindwa umwe. Uwa vuba ni aho yakubise agatsinda Mike Perry kuri ‘knockout’ mu gace (round) ka gatandatu k’umukino wabaye muri Nyakanga(7) mu mwanya w’uwari kumuhuza na Tyson.

Tyson we yakinnye imikino 56, atsinda 50 – irimo 44 kuri ‘knockout’, gusa aheruka gukina by’umwuga mu 2005 ubwo yatsindwaga na Kevin McBride.

Tyson wabaye uwa mbere ntayegayezwa mu baremereye hagati ya 1987 na 1990, agitangira gukina nk’uwabigize umwuga yatsinze imikino 19 ya mbere yose akubita abakeba akabatsinda kuri ‘knockout’ kandi bose nta ugeze mu gace ka 12.

Umukino wa Tyson na Paul izaba ugizwe na ‘round’ umunani z’imino ibiri buri imwe, aho kuba iminota itatu isanzwe mu yindi mikino.


Insiguro y’isanamu,Jake ni we uhabwa amahirwe menshi kuri uyu mukino, ariko hari benshi bifuza intsinzi ya Mike Tyson
Buri wese kandi azaba yambaye igikoresho cyo gutera amakofe (gloves/gants) zipima 400g aho kuba izipima 280g, kugira ngo zigabanye ubukana bw’ikofe.

Paul ni we uhabwa amahirwe menshi n’ibigo byinshi by’imikino y’amahirwe no gutega (betting) aho intsinzi ye ikubiye inshuro nkeya ku mafaranga umuntu yiyemeje ‘gusheta’, mu gihe Tyson kuba yatsinda ari byo bikubiye kenshi mu bigo byinshi bya ‘betting’.

Abasheta amafaranga yabo ku kuba Tyson yatsinda Paul kuri ‘Knockout’ mu bigo byinshi bo intego yabo ikubiye inshuri nyinshi, hamwe na hamwe inshuro zirenze 1,000.

Rella yabwiye Reuters ati: “Abatega benshi barashaka kubona Paul atsindwa kuri ‘knockout’ kandi bakunze uburyo Tyson atari guhabwa amahirwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa