skol
fortebet

[Mu mafoto]: Uko byari byifashe muri bimwe mu byamamare muri ruhago birimo Cristiano na Messsi bishimira umwaka wa 2017

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Abakinnyi ba ruhago kimwe n’abandi bantu ku isi bishimiraga ko umwaka urangiye bakaba batangiye undi, n’ubwo bamwe nko muri Espagne, Ubutaliyani, Ubufarabsa ndetse n’Ubudage bari babonye akaruhuko, gusa mu Bwongereza ho shampiyona yarakinwe ariko ntibyababujije kwishimira umwaka mushya bagiye gutangira kimwe n’abandi.
Byari ibyishimo ku mpande z’abasitari kuko bamwe batangiye umwaka bishimina n’inshuti zabo abandi n’imiryango yabo.
Ubundi iyo uvuze kuri ruhago abenshi bumva Messi na Cristiano, (...)

Sponsored Ad

Abakinnyi ba ruhago kimwe n’abandi bantu ku isi bishimiraga ko umwaka urangiye bakaba batangiye undi, n’ubwo bamwe nko muri Espagne, Ubutaliyani, Ubufarabsa ndetse n’Ubudage bari babonye akaruhuko, gusa mu Bwongereza ho shampiyona yarakinwe ariko ntibyababujije kwishimira umwaka mushya bagiye gutangira kimwe n’abandi.

Byari ibyishimo ku mpande z’abasitari kuko bamwe batangiye umwaka bishimina n’inshuti zabo abandi n’imiryango yabo.

Ubundi iyo uvuze kuri ruhago abenshi bumva Messi na Cristiano, ndetse abenshi banibazaga ndetse bashaka kumenya uko ibi byamamare byatangiye umwaka.

Nyuma yo gutwara ibikombe bitandukanye birimo icya Euro2016 na Champions League, Cristiano yatangiye umwaka ari kumwe n’inshuti n’umuryango bizihiza isabukuru ya mama wa Cristiano.

Ku rundi ruhande, Messi yatangiye umwaka yishimisha n’umuryango we bagiye koga(swimming pool), ubona ko ari byiza.

Dore uko byari byifashe hirya no hino ku isi mu bakinnyi ba ruhago.


Cristiano yatangiye umwaka hamwe n’inshuti n’umuryango bizihiza isabukuru ya mama we.


Lionel Messi yatangiye umwaka yagiye koga hamwe n’umuryango we.


Neymar, umunya Brazil umwaka yawutangiranye n’inshuti ze zamusuye bagiye nabo koga(swimming pool )


Gareth Bale n’ubwo ari mumvune yagombaga kwishimira umwaka mushya, yawutanguranye n’umwunganizi we Emma.


Roberto Filmino ukinira ikipe ya Liverpool yatangiye umwaka ari mu bihe bidasanzwe we n’umufasha we Larissa Pereira


Karim Benzema, nyuma yo gutwara igikombe cy’isi cya ma club naChampions League umwaka yawutangiriye iwe ubona yishimye ari nako yitekerezaho.


Abanya Espagne bakinira ikipe ya Manchester United ndetse n’umunya Amerika Henrik Mickhitaryan basangiye bitegura umwaka nyuma yo gutsinda Middlesbrough.


Myugariro wa Bayern Munich, Mats Hummels yatangiye ukwaka yishimana n’umuryango we.


Umunya Gabon ukinira ikipe ya Borussia Dortmund, Aubemyang Pierre Emerick yatangiye umwaka asangira n’inshuti ze.


Rutahizamu wa Bayern Munich Robert Lewandowski n’umugore we Anna umwaka bawutangiye bagiye kuryohereza ku mucanga ku mazi.


Mu madarubindi(lunettes) adasanzwe myugariro wa Chelsea David Louis yatangiye umwaka yishimira ko Chelsea ariyo iyoboye shampiyona.


Jamie Vardy ukinira ikipe ya Leicester City, yatangiye umwaka n’umuryango we.


Anthony Martial nyuma yo gutsinda igitego 1 muri 2 Man U yatsinze Middlesbrough yatangiye umwaka ameze neza n’umukunzi we.


Umunya Switzerland ukunira ikipe ya Arsenal, Xaka yatangiye umwaka n’umuryango we ndetse banafata amafoto.


Uwahoze akinira ikipe ya Real Madrid, akaba n’umunya Brazil, Kaka yashyize yanze ifoto ari kumwe n’umugore ubwo bari bamaze kwinjira muri 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa