Mu marira menshi Luis Suárez yasezeye bagenzibe mu ikipe y’Igihugu
Yanditswe: Saturday 07, Sep 2024

Rutahizamu w’Umunya- Uruguay Luis Suárez yasezeye kuri bagenzibe mu ikipe y’Igihugu ndetse no ku bari bitabiriye umukino Uruguay yanganyijemo na Paraguay 0-0 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026.
Mu marira menshi Suárez wari kumwe n’umuryango we yasezeye abantu bose bari muri sitade ndetse Lionel Messi bagiranye ibihe byiza muri FC Barselona ,n’ubu bakiri kumwe muri Inter Miami ,amugeneye umutumwa.
Luis Suárez azafatwa nk’umukinnyi wibihe muri Uruguay kuko yagiye afasha ikipe ye y’Igihugu mu bihe bye byiza aho yafatanyije na Edison Cavani .
Luis Suárez wavutse tariki 24 Mutarama 1987 avukira muri Uruguay mu gace kitwa Salto.
Yakiniye ikipe y’Igihugu ya Uruguay kuva 2007 kugera 2024 ,yakinnye imikno 143 atsinda ibitego 69.
Mu mukino we wanyuma wabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ikipe y’Igihugu ya Urguay yakiraga Paraguay banganya 0-0.
Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi Luis Suárez asize Uruguay ku mwanya wa kabiri n’amanota 14 mu mikino 7 ,aho baruhwa amanota ane na Algentine iri ku mwanya wa mbere.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *