skol
fortebet

Mu mitoma myinshi reba uko bamwe mu bakinnyi ba ruhago mu Rwanda bifurije abakunzi babo umunsi mwiza wa St Valentin

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka isi yose iba yizihiza umunsi w’abakundanye uzwi mu rurimi rw’amahanga nka ‘St Valentin’. Na hano mu Rwanda warizihijwe maze bamwe mu bakinnyi ba ruhago hano mu Rwanda babicishije ku mbuga nkoranyambaga bifurije abakunzi babo umunsi mwiza w’abakundanye.
Iyo uri umuntu kandi uri na muzima uba ugomba kugira urukundo, n’abakinnyi b’abanyarwanda rero nabo barakunda, ikimenyi menyi ni uko kuri uyu munsi w’abakundanye bibutse kwifuriza abakunzi babo umunsi mwiza (...)

Sponsored Ad

Tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka isi yose iba yizihiza umunsi w’abakundanye uzwi mu rurimi rw’amahanga nka ‘St Valentin’. Na hano mu Rwanda warizihijwe maze bamwe mu bakinnyi ba ruhago hano mu Rwanda babicishije ku mbuga nkoranyambaga bifurije abakunzi babo umunsi mwiza w’abakundanye.

Iyo uri umuntu kandi uri na muzima uba ugomba kugira urukundo, n’abakinnyi b’abanyarwanda rero nabo barakunda, ikimenyi menyi ni uko kuri uyu munsi w’abakundanye bibutse kwifuriza abakunzi babo umunsi mwiza w’abakundanye.

hano tugufitiye urutonde rw’abakinnyi 6 bagize icyo babwira abakunzi babo kuri uyu munsi w’abakundanye bacishije ku imbuga nkoranyambaga.

6. Tuyisenge Pekeyake – Musanze FC

Umukinnyi Tuyisenge Pekeyake waciye muri Rayon Sports, AS Kigali ubu akaba ari muri Musanze FC abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije umukunzi we umunsi mwiza w’abakundanye anamubwira ko amakunda.

5. Ndanda – AS kigali

Ndanda Alphonse ni izina rizwi cyane muri ruhago nyarwanda, ni umuzamu waciye mu ikipe ya APR FC afatira ikipe y’igihugu Amavubi, ubu akaba ari muri AS Kigali nawe ntiyaripfanye kuri uyu munsi yifurije umunyamakuru akaba n’umukunzi we Anita Pendo umunsi mwiza w’abakundanye, ndetse n’isabukuru nziza y’amavuko dore ko Anita yavutse kuri uyu munsi.

4. Ndayishimiye Celstin – Police FC

Myugariro w’ikipe ya Police FC uherutse kurushinga na Uwera Liza, abicishije kuri Instagram nawe yagize ati”ejo naragukundaga, n’uyu munsi ndacyagukunda kandi nzahora ngukunda,… Umunsi mwiza w’abakundanye.”

3. Usengimana Faustin – APR FC

Myugariro wa APR FC Usengimana Faustin ukina mu mutima w’ubwugarizi, nawe yafashe umwanya yifuriza umukunzi we umunsi mwiza w’abakundanye umukunzi we Bayingana Daniela. Yagize ati”Urukundo rwanjye kuri wowe ruri hasi nk’inyanja kandi ruri hejuru nk’ikirere,
Uri hariye
Unyitaho
Uri uwa mbere mu buzima bwanjye. Ndi umunyamahirwe kuba nkufite mu buzima bwanjye. Umunsi mwiza w’abakundanye mukunzi.”

2. Danny Usengimana – Police FC

Rutahizamu wa Police FC Danny Usengimana nawe abicishije kuri Instagram yifurije umukunzi we Djalia Promesse umunsi mwiza w’abakundanye.

1.Yannick Mukunzi – APR FC

Umukinyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC Yannick Mukunzi mu mitoma myinshi cyane yifurije umukunzi we Iribagiza Joy umunsi mwiza w’abakundanye aho yashyize ifoto kuri Instagram ye iherekejwe n’amagambo y’icyongereza avuga ati”Uri inshuti yanjye magara, uri kimwe mu bice bingize. Ni wowe usobanuye isi kuri njye, ndagukunda cyane mukunzi…. Umunsi mwiza w’abakundanye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa