skol
fortebet

Mu nzove kwa Rayon Sports rurakinga cumi numwe

Yanditswe: Tuesday 13, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi amakuru ahari ni uko abatoza n’abakozi ba Rayon Sports barimo gutabaza nyuma yo kumara amezi atatu badahembwa, aho bamwe muri bo bavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nzu ndetse ikijyanye no kwikora ku munwa bikaba bisigaye ari ingorabahizi kuri bo.

Sponsored Ad

Umwe mu bakozi ba Rayon Sports waganiriye n’itangazamakuru utifuje gutangazwa amazina ye yavuze ko baheruka guhembwa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka w’i 2025, Undi mukozi wa Rayon Sports we yatangaje ko amafaranga bafite kuri ubu ari ayo bahawe nk’agahimbazamusyi ku mikino ibiri baheruka Gutsinda irimo uwa Rutsiro Fc ndetse na Police FC, ngo kuri buri mukino bahawe amafaranga ibihumbi 150frw gusa nayo akaba adahagije bitewe n’ibibazo buri umwe agiye afite bitandukanye n’ibyamugenzi we.

Aba bakozi mpungege bafite zikaba ari uko shampiyona y’ U Rwanda ibura igihe gito ngo irangire kandi baberewemo umwenda munini bakaba bafite impungenge zuko bashobora gukenyezwa rushorera.

Nta gihe kinini gishize ku mbuga nkoranyambaga ziyi kipe hashyizwe amafoto ya Kapiteni wiyi kipe Muhire Kevin afite amafaranga aho byavugwaga ko baba bahembwe amafaranga yose bari bafitiwe gusa kuri ubu amakuru yizewe ni uko bitari ukuri.

Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona iheruka muri 2019 ikaba iri kumwanya wa mbere aho irusha mukeba APR FC iyikurikiye inota rimwe ryonyine.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa