skol

Mu Rwanda hatangijwe amarushanwa y’abatarengeje imyaka 14 na 16 ku bufatanye na FIFA

Yanditswe: Sunday 15, Mar 2026

featured-image

Kuwa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2026, kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye hatangirijwe amarushanwa y’abakiri bato muri ruhago binyuze muri gahunda y’Impuzamashgirahamwe ya Ruhago ku Isi izwi nka ’ FIFA Talent Development Scheme(TDS)’ igamije kuzamura impano zabo bakurikiranwa icyiciro ku cyiciro.

Ni amarushanwa ryafunguwe ku mugaragaro na Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ushinzwe Tekinike Mugisha Richard aho ubwo yarifunguraga yavuze ko aje gukemura ikibazo cyo gutegura umukinnyi mu byuryo bukwiriye.

Ati" Twari tumaze igihe nk’u Rwanda dufite ikibazo cyo gusobanukirwa urugendo umukinnyi kuva bigaragaye ko afite impano anyuramo kugeza ageze aho aba umunyamwuga, wanakinira igihugu. Rero hari uburyo buzwi FIFA yatangije burimo n’ubu bwitwa TDS, aho ari irushanwa ryibanda cyane ku bakinnyi bari munsi y’imyaka 14 na 16."

Mugisha Richard yakomeje ko avuga batangiye bafata amarerero n’ibigo by’ikitegererezo kugira ngo bibafashe kumenya umwana wese ufite impano ibyo bakoze banabanza kongerere ubumenyi abatoza bazabatoza.

Ati"Twabishyize mu byiciro dufata amarerero n’amashuri agera kuri 31 birimo ibigo ariko binasanzwe bifite gahunda zifatika za siporo, bifite ibibuga ndetse n’abayobozi bakunda siporo tubyita ikitegererezo kuko umwana ufite impano iruta iy’abandi ufite imyaka 13 turashaka kumumenya.Twabanje kandi kongera ubumenyi bw’abatoza mu marerero y’ikigegererezo kuko ubu abenshi bamaze kubona impamyabushobozi yo ku rwego rwa gatatu."

Visi Perezida wa FERWAFA Mugisha Richard yavuze ko ari uburyo bwiza bwo gutegura umukinnyi kuzagera ku rwego rwiza
Byumwihariko, abana baboneka ko bafite impano, bashyirwa muri sisiteme bikoroha kubakurikirana, byumwihariko bikoroha ku bari mu bigo by’ikitegererezo kuko bakurikiranwa binyuze muri TDS uburyo buzafasha kuzamenya aho umukinnyi yanyuze ndetse nuko yazamutse igihe cyose yaba agiye guhamagarwa mu byiciro runaka cyangwa ageze ku rwego runaka hakamenyekana uko yakuze.

Mu gutangiza aya marushanwa, kuri Stade Kamena hakiniwe imikino itatu mu bahungu n’abakobwa aho PSG Academy Rwanda yatsinze ES Nyamagabe ibitego 3-2 mu bahungu batarengeje imyaka 14, PSG Academy Rwanda kandi mu bakobwa batarenje iyi myaka itsinda Remera Rukoma Girls ibitego 3-1, PSG Academy Rwanda itsindwa na TSS Runda ibitego 3-2 mu bahungu batarengeje imyaka 16.

Muri rusange aya marushanwa azitabirwa n’amakipe 54 mu byiciro bine aribyo imyaka 14 na 16 mu bakobwa ndetse n’imyaka 14 na 16 mu bahungu. Muri aya makipe harimo 12 y’abatarengeje imyaka 14 mu bakobwa ma 13 mu bahungu, amakipe 13 y’abakobwa mu batarengeje imyaka 16 na 16 mu bahungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa