skol

Mubyara wa Cristiano Ronaldo yahishuye ikintu gitangaje yakoze nyuma yo kwegukana UEFA Champions League 2008

Yanditswe: Thursday 06, Sep 2018

Mubyara wa Cristiano Ronaldo witwa Nuno Viveiros wabanye nawe imyaka 5 ubwo yakinaga mu ikipe ya Manchester United,yatangaje ko nyuma yo kwegukana igikombe cya UEFA Champions League mu mwaka wa 2008 batsinze Chelsea kuri penaliti,Cristiano Ronaldo yabyukiye mu myitozo ku munsi wakurikiyeho aho kuruhuka yishimira ibyo baraye bakoze.

Uyu mubyara wa Cristiano Ronaldo yabwiye Tuttosport ko Manchester United yageze mu Bwongereza abakinnyi bahita bajya kwiruhukira no kwinywera inzoga ariko Cristiano Ronaldo we yabyukiye mu myitozo.

Ronaldo yabyukiye mu myitozo nyuma yo kwegukana Champions League 2008

Yagize ati “Nabanye na Cristiano Ronaldo imyaka 5 yose,ibintu nishimira cyane.Nyuma yo gutwara igikombe cya UEFA Champions League mu mwaka wa 2008 I Moscow,mwaba muzi icyo Cristiano Ronaldo yakoze?,mu gitondo nasanze ari mu myitozo.Ku myaka 23 yifuzaga gutwara ibikombe byinshi.”

Ronaldo amaze kwegukana Champions League 5

Kuri ubu Cristiano Ronaldo amaze gutwara UEFA Champions League 5 ndetse na FIFA Ballon d’Or 5,akesha gukora cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa