Mubyara wa Naby Keita ukina mu ikipe ya Liverpool mu Bwongereza yaguye mu mpanuka y’imodoka ya Bisi yari itwaye abakinnyi b’ikipe ya Etoile de Guinee yari igiye gukina ahitwa Kankan yahitanye abantu 9 mu gihugu cye cy’amavuko cya Guinea.
Mubyara wa Keita witwa Almamy Keita wakiniraga ikipe ya Etoile de Guinee ari mu bantu icyenda baguye muri iyi mpanuka ya Bisi yanakomerekeyemo abagera kuri 19.
Kuwa Kane w’iki cyumweru, nibwo iyi kipe ya Etoile de Guinee ikina mu cyiciro cya kabiri yakoze impanuka ihitana abantu 9 barimo na Almany Keita.
Mu bantu 19 bakomerekeye muri iyi bisi harimo 17 bakomeretse bikomeye ndetse biravugwa ko hari bamwe bashobora gutakaza ubuzima.
Iyi mpanuka yabereye mu mujyi witwa Mamou, uri ku birometero 250 uvuye mu murwa mukuru wa Conakry ubwo iyi kipe yari igiye gukina umukino wa mbere wa shampiyona.
Keita witegura gukina mu mukino Liverpool izahanganamo Bournemouth kuri uyu wa Gatandatu yanditse ubutumwa bw’akababaro bwo gusezera kuri uyu mubyara we.
Yagize ati “Nashenguwe bikomeye n’iyi nkuru mbi.Nihanganishije imiryango y’ababuze ababo n’umuryango mugari wa siporo muri Guinea.Muruhukire mu mahoro basore.”
Abaguye muri iyi mpanuka bazibukwa mu mikino yashampiyona yo muri iki gihugu cya Guinea.
Ibitekerezo
Muduhe amakuru mess rwose kilo murumuna wa Keita Ari gukurikiranwa kwa muganga