skol
fortebet

"Mudusabire ku Imana kuko dufite ikibazo mu bwugarizi." Masudi Djuma

Yanditswe: Monday 26, Dec 2016

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma, arasaba abakunzi, abafana ba Rayon Sports gusengera iyi kipe ku bw’ibibazo by’imvune byugarije iyi kipe cyane cyane mu bwugarizi bw’iyi kipe(muri ba myugariro.)
Umutoza Masudi Djuma avuga ko nubwo barimo gutsinda abizi neza ko bafite ikibazo muri ba myugariro kuko abenshi bakina mu gice cy’inyuma cy ’iyi kipe bari mu mvune, ku buryo rimwe na rimwe bibasaba kwitabaza abakinnyi bakina muyindi myanya.
Masudi aragira ati "Mudusabire ku Imana kuko (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports, Masudi Djuma, arasaba abakunzi, abafana ba Rayon Sports gusengera iyi kipe ku bw’ibibazo by’imvune byugarije iyi kipe cyane cyane mu bwugarizi bw’iyi kipe(muri ba myugariro.)

Umutoza Masudi Djuma avuga ko nubwo barimo gutsinda abizi neza ko bafite ikibazo muri ba myugariro kuko abenshi bakina mu gice cy’inyuma cy ’iyi kipe bari mu mvune, ku buryo rimwe na rimwe bibasaba kwitabaza abakinnyi bakina muyindi myanya.

Masudi aragira ati "Mudusabire ku Imana kuko dufite ikibazo mu bwugarizi, buri munsi turwaza umukinnyi kandi ugasanga ni ahantu hamwe gusa mu bwugarizi tuvunikisha gusa."

Abakinnyi 4 iyi kipe yifashisha mu bwugarizi bari mu mvune, harimo Manzi Thierry, Senyange Ivan, Mugisha François na Mutsinzi Ange, abenshi muri aba bakaba bari mu bakinnyi b’iyi kipe babanza mu kibuga, bikaba bisaba ko mu bwugarizi bw’iyi kipe Masudi yifashisha bamwe mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa