skol
fortebet

Mugiraneza Jean Baptiste yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we watabarutse atamwituye bihagije ibyiza yamukoreye

Yanditswe: Friday 05, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ugushyingo 2021, nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi w’umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi,Bandirimbako Pascasie, witabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo 2021, nibwo hasakaye inkuru mbi ko nyina wa Migi yitabye Imana aguye mu bitaro bya CHUK, azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire burimo n’indwara y’umutima.

Bandirimbako Pascasie wari ufite imyaka 63 y’amavuko, yajyanwe mu bitaro bya CHUK ku cyumweru avuye gusenga, ubwo yumvaga atameze neza mu mubiri, abaganga bagerageje kumwitaho ariko ntiyamaze amasaha menshi aza gushiramo umwuka.

Nyuma yo gusezera bwa nyuma ku mubyeyi we,mu irimbi rya Nyamirambo, Migi yatangaje ko yashenguwe no kuba umubyeyi we atabarutse mu gihe yari ageze igihe cyo kwicara agatuza, akiturwa ubutwari yagaragaje arwana ku bana be, aho yemeye agacuruza agataro kugira ngo baramuke.

Yagize ati”Mama wanjye yakoze ibishoboka byose nk’uko mwagiye mubyumva mu mateka yanjye y’ahahise, twabayeho nabi navuga ko mu gihe nari ntangiye umwuga wo gukina umupira w’amaguru ntazi ko wenda nzawugiriramo ibihe byiza ndetse ntazi ko nzaba umukinnyi ukomeye cyangwa ko umupira uzantunga, bimwe umuntu aba akina umupira wo mu muhanda, mama wanjye yacuruzaga agataro, ibyo byose yabikoraga kugira ngo tubeho.

“Numvaga igihe cyari kigeze ko mama wanjye yari akwiye kuba yakwicara agatuza, nanjye nkaba ngeze aho kuba namushimira ibyo yadukoreye, urumva ko ari umuntu wabaye mu bihe bikomeye, aremera aravunika, arigomwa kugira ngo tubeho, natwe Imana iza kuduha gutera intambwe, tubaho tugira umuryango, tubona akazi, igihe cyari kigeze ngo mama mu myaka ye y’izabukuru yicare tumushimire ibyo yadukoreye ariko Imana yamukunze kuturusha”.

Migi yavuze ko uretse kugira uruhare mu iterambere rye ry’umupira w’amaguru, igihe cyose yamushishikarizaga gusenga,kuva akiri umwana ndetse akaba yifuzaga kuzabona uyu mukinnyi umunsi umwe yahindutse umuvugabutumwa abwiriza mu rusengero.

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mubyeyi watabarutse asize abana 9 n’abuzukuru 15, waranzwe n’amarira n’agahinda kuri buri wese wari umuzi cyangwa babanye, gusa bizera ko agiye heza kandi igihe kimwe bazongera kubonana.

Migi kuri ubu akinira KMC yo muri Tanzania nyuma yo kuva muri APR FC yakiniye igihe kirekire, mu gihe murumuna we, Mbonyingabo Regis akinira Kiyovu Sport.


Source: Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa