skol
fortebet

Mugisha Samuel yababajwe bikomeye no kuva muri Tour du Rwanda 2022

Yanditswe: Friday 25, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda Mugisha Samuel wakiniraga Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo yababajwe no kuva mu isiganwa rya Tour du Rwanda ritarangiye kubera uburwayi.
Mugisha Samuel yavuye muri iri rushanwa uyu munsi ubwo aka gace ka 6 kari kamaze igihe gito gatangiye kubera uburwayi.
Uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko byatewe n’uburwayi bwa Malaria ndetse ko ari ibintu bibabaje ariko na none ntacyo yabihinduraho.
Ati “byatewe n’uburwayi. Narwaye Malaria. Urumva ntabwo bishimishije kuba nacikirije isiganwa (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda Mugisha Samuel wakiniraga Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo yababajwe no kuva mu isiganwa rya Tour du Rwanda ritarangiye kubera uburwayi.

Mugisha Samuel yavuye muri iri rushanwa uyu munsi ubwo aka gace ka 6 kari kamaze igihe gito gatangiye kubera uburwayi.

Uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko byatewe n’uburwayi bwa Malaria ndetse ko ari ibintu bibabaje ariko na none ntacyo yabihinduraho.

Ati “byatewe n’uburwayi. Narwaye Malaria. Urumva ntabwo bishimishije kuba nacikirije isiganwa byambabaje. Gusa na none umuntu agomba kubyakira kuko ntabwo umuntu aba yiteguye kurwara.”

Si Mugisha Samuel gusa wavuye mu isiganwa kuko n’umubiligi, Stockman Michiel ukinira Saris Rouvy Sauerland Team yavuyemo.

Undi mukinnyi ukomeye wavuyemo ni Axel Laurance ukinira B&B Hotels KTM.Axel ni umwe mu bahabwaga amahirwe mu gace k’uyu munsi Musanze -Kigali.

Uyu Mufaransa yari mu bakomeye muri iri riganwa ndetse mu Gace ka Kane ka Kigali-Gicumbi yari ayoboye abandi ku rutonde rusange, afite umwambaro w’umuhondo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa