skol
fortebet

Mugisha Samuel yihaye intego zikomeye nyuma yo kwitwara neza ku wa gatandatu

Yanditswe: Monday 23, Oct 2017

Sponsored Ad

Umusore Mugisha Samuel watwaye irushanwa rya Rwanda cycling Cup kuwa Gatandatu taliki ya 21 Ukwakira 2017 ubwo abasore 30 bazatorwamo 15 bazitabira Tour du Rwanda bahatanaga kuva Nyanza berekeza Rubavu ku ntera y’ibirometero 180,aratangaza ko yiteguye kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2017 aho yifuza guhatanira umwenda w’umuhondo ndetse no gutwara uduce (etapes) dutandukanye muri iri rushanwa. Uyu musore utaratwara agace muri Tour du Rwanda, yabwiye UMURYANGO ko igihe ari iki kugira ngo (...)

Sponsored Ad

Umusore Mugisha Samuel watwaye irushanwa rya Rwanda cycling Cup kuwa Gatandatu taliki ya 21 Ukwakira 2017 ubwo abasore 30 bazatorwamo 15 bazitabira Tour du Rwanda bahatanaga kuva Nyanza berekeza Rubavu ku ntera y’ibirometero 180,aratangaza ko yiteguye kwitwara neza muri Tour du Rwanda 2017 aho yifuza guhatanira umwenda w’umuhondo ndetse no gutwara uduce (etapes) dutandukanye muri iri rushanwa.

Uyu musore utaratwara agace muri Tour du Rwanda, yabwiye UMURYANGO ko igihe ari iki kugira ngo atangire atsinde muri Tour du Rwanda ndetse yemeza ko imyiteguro ye yagenze neza kandi yiteguye kwitwara neza bishoboka.

Yagize ati “Ndishimye kuba nabashije gutsinda gusa intego nyamukuru ni ugutwara Tour du Rwanda ndetse no gutwara uduce dutandukanye cyane ko twakoze imyitozo neza .”

Mugisha yatangarije Umuryango ko icyamufashije gutsinda agace ko ku wa Gatandatu ari uko yari yishyiriyeho intego kandi yiteguye kugera ku ntego yiyemeje muri Tour du Rwanda.

Yagize ati “Ubundi icyambere ni ukwishyiriraho intego. Ejo nari nihaye intego yo gutsinda ndetse na team yanjye yaramfashije cyane kugira mbigereho, ndabashimira cyane kuko abakinnyi bose bakoze neza”.

Gutwaraga irushanwa ryo ku wa Gatandatu,byahaye Mugisha icyizere ndetse bituma yiha intego ikomeye yo kuzahatanira umwenda w’umuhondo no kwegukana uduce twinshi muri Tour du Rwanda ibura iminsi 19 ngo itangire.

Yagize ati “intego yanjye n’ugushaka etape cyangwa umwenda wumuhondo kandi byose nizeye ko byose nzabigeraho,Imana nibimfashamo.”

Mugisha yavuze ko nta kabuza abona abanyarwanda bazongera kwisubiza Tour du Rwanda cyane ko abona abasore nka Byukusenge Patrick,Nsengimana Jean Bosco na Ndayisenga Valens bahagaze neza cyane ku buryo bizagora abanyamahanga kubigaranzura.

Ibitekerezo

  • Mugisha kuraje Imana izagushoboze kip going

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa