skol
fortebet

Mugisha yishimiye guhura n’igihangange Mark Cavendish

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka y’abatarengeje imyaka 23 yishimiye guhura n’igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare umwongereza Mark Cavendish umuhanga mu gusiganwa ahatambika (Sprinter). Uyu musore w’umunyarwanda uheruka guhiga abandi mu kuzamuka muri Tour du Rwanda yahuye n’iki gihangange ku munsi w’ejo taliki ya 25 kanama aho banakoranye imyitozo.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook uyu musore yatangaje ko (...)

Sponsored Ad

Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino wo gusiganwa ku magare mu ikipe ya Dimension Data for Qhubeka y’abatarengeje imyaka 23 yishimiye guhura n’igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare umwongereza Mark Cavendish umuhanga mu gusiganwa ahatambika (Sprinter).

Uyu musore w’umunyarwanda uheruka guhiga abandi mu kuzamuka muri Tour du Rwanda yahuye n’iki gihangange ku munsi w’ejo taliki ya 25 kanama aho banakoranye imyitozo.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook uyu musore yatangaje ko yishimiye guhura n’iki gihangange ku nshuro ya mbere ndetse yishimiye kuba bakoranye imyitozo.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuba mbashije guhura bwa mbere na Mark Cavendish n’iby’agaciro gukorana nawe imyitozo uyu munsi.”

Mark Cavendish w’imyaka 32 ni umwe mu Bongereza bazwi cyane mu gusiganwa ku magare mu muhanda no gusiganwa ku magare mu ma stade ibyo bita Track Cycling aho kugeza ubu amaze gutwara uduce 30 muri Tour de France ndetse arabura 5 ngo ace agahigo gafitwe na Eddy Merckxx ukigafite.

Mark Cavendish watwaye uduce 4 muri Tour de France ya 2016 yahuye na Mugisha
Uretse uduce 30 amaze gutwara muri Tour de Farance uyu mwongereza yatwaye amasiganwa akomeye arimo shampiyona y’isi yatwaye mu mwaka wa 2011,irushanwa rya Milan San Remo yatwaye 2009 ndetse anatwara uduce 3 muri La Vuelta .

Mark Cavendish yatangiye imyitozo mu minsi mike ishize nyuma y’imvune ikomeye yagiriye muri Tour de France iheruka ubwo yitambikwaga na Peter Sagan agakora impanuka ikomeye bari gusoza agace ka kane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa