Muhadjiri arashima Imana kubw’ igitego yatsinze kigatuma avamo ideni ry’ umukunzi
Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016
Hakizimana Muhadjiri agiye kwinjira mu minsi mikuru n’ibyishimo byinshi, nyuma yaho asohoje isezerano yari yasezeranyije umukunzi we ryo kumuha igitego ku mukino wa Police FC.
Mu nkuru zabanje Umuryango.rw wabagejejeho inkuru y’uko Muhadjiri agiye gukina na Police FC afitiye umukunzi we ideni ry’igitego. Kanda hano uyisome Muhadjiri yakinnye umukino wa Police FC afite ideni ry’ umukinzi we
Hari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda Police FC yakiriye APR FC, amakipe yombi aza (...)
Hakizimana Muhadjiri agiye kwinjira mu minsi mikuru n’ibyishimo byinshi, nyuma yaho asohoje isezerano yari yasezeranyije umukunzi we ryo kumuha igitego ku mukino wa Police FC.
Mu nkuru zabanje Umuryango.rw wabagejejeho inkuru y’uko Muhadjiri agiye gukina na Police FC afitiye umukunzi we ideni ry’igitego. Kanda hano uyisome Muhadjiri yakinnye umukino wa Police FC afite ideni ry’ umukinzi we
Hari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’u Rwanda Police FC yakiriye APR FC, amakipe yombi aza kunganya 2-2, igitego cya Muhadjiri cyaje ku munota wa 25 agitsinze kuri kufura, igitego yishimiye kuko yaramaze kwishyura ideni yarabereyemo umukunzi we, nyuma y’uyu mukino Umuryango.rw waramwegereye awutangariza ibyishimo afite muri we.
Yagize ati”Mu by’ ukuri nk’ uko nari nabikubwiye iyo wiyemeje ikintu uravuga ngo urakora ibintu ugomba kubikora, nabisabye Imana kandi najye nigirira icyizere nkora ibyo yansabye nkeka ko aho ari yishimye, kuko ibyo yansabye nabikoze ntacyo anshinja, nkaba nshimira Imana.”
Muhadjiri akaba yasoje yifuriza umukunzi, umuryango we inshuti ze n’abafana be bose noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2017.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *