Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira izamu mu ikipe ya APR FC, Hakizimana Muhadjiri wari umaranye sima ku ukuguru ibyumweru bigera kuri 6 yavuyeho ndetse yiteguye gutangira imyitozo vuba bidatinze.
Muhadjiri yavunikiye mu myitozo ubwo APR FC yiteguraga umukino w’umunsi wa 13 yagombaga gusuramo Marines FC
Uyu musore yari umaranye sima ibyumweru bigeze kuri 6, kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gashyantare nibwo bayimukuyeho. Yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko kuko sima aribwo (...)
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira izamu mu ikipe ya APR FC, Hakizimana Muhadjiri wari umaranye sima ku ukuguru ibyumweru bigera kuri 6 yavuyeho ndetse yiteguye gutangira imyitozo vuba bidatinze.
Uyu musore yari umaranye sima ibyumweru bigeze kuri 6, kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Gashyantare nibwo bayimukuyeho. Yatangarije ikinyamakuru Umuryango ko kuko sima aribwo ikiva ku kuguru yumva hatameze neza, ngo imitsi iracyizinze ariko akaba arimo gukorerwa massage bidatinze azaba ameze neza.
Sima yamaze kumuvaho
Yagize ati”Sima bayikuyeho ariko ukuguru ntago kurafata neza kuracyafunganye imitsi iracyizinze, ndakandagira nta kibazo, imyitozo nzayitangira kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha, nibwo nzaba meze neza ubu barimo kunkorera massage ngo imitsi irambuke neza.
Muhadjiri yaherukaga gukora ku umupira tariki ya 11 Mutarama 2017 ubwo yanavunikaga iyi mvune amaranye igihe, hari mu imyitozo bitegura gusura ikipe ya Marines mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Yahise avunika bamushyiraho sima
Muhadjiri akaba arimo ava mu imvune mu gihe mugenzi nawe ukina hagati mu ikibuga muri iyi kipe ya APR FC, Butera Andrew ari kubarizwa muri Maroc aho yagiye kwivuriza imvune.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *