skol
fortebet

Muhadjiri yahaye ubutumwa abavuze ko agiye kugaruka mu Rwanda

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 09, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri ukina mu ikipe ya Emirates FC yavuze ko ibyavuzwe ko agiye kugaruka mu Rwanda ari ibihuha by’abantu batifuza ko atera imbere.

Mu kiganiro yahaye Radio Rwanda,Hakizimana Muhadjiri yavuze ko nta gahunda yo kugaruka gukina mu Rwanda nkuko benshi babivuze ahubwo ngo arifuza gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “Ntabwo ari byo, kugaruka mu Rwanda ntabwo mbyanze kuko ni mu rugo gusa biragora iyo umuntu yakinnye hanze y’igihugu kugaruka kuko aba yifuza gutera imbere kurushaho.

Abantu ndabamenyereye, baravuga ariko Imana niyo ipanga.Njye ubu ndi mu kazi, ikipe nigera igihe ikambwira ko itankeneye, nzafata utwanjye ntahe. Ubu ndi mu ikipe, nta kibazo mfitanye nayo kandi mukanya ndajya mu myitozo.’’

Amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi atishimiwe muri Emirates FC kubera ko atatanz ibyo yari yitezweho ariyo mpamvu ngo ashobora kugaruka mu Rwanda.

Rutahizamu Hakizimana Muhadjiri wahoze akinira APR FC,yasinyiye iyi kipe ya Emirates FC amasezerano y’imyaka itatu mu ntangiriro za Nyakanga umwaka ushize.

Ibitekerezo

  • Kora akazi kawe ureke abavuga bavuge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa