skol
fortebet

Muhire Kevin yabaye umukinnyi wahize abandi, muri shampiyona ya 2023-2024

Yanditswe: Saturday 10, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muhire Kevin ukinira Rayon Sports, yatowe nk’Umukinnyi Mwiza w’Umwaka wa 2023/24 mu birori byo guhemba abitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda byateguwe na Rwanda Premier League ku bufatanye na Gorilla Games.

Sponsored Ad

Gutora byakorewe kuri website ya Gorilla Games aho amajwi yari afite 10%, ku mbuga nkoranyambaga za Rwanda Premier League na Gorilla Games na yo yari afite 10% ni mu gihe akanama nkemurampaka kari gafite 80%.

Abegukanye ibihembo(Abatsinze ibitego by’inshi)

Aha nta matora yabaye kuko Ani Elijah wa kiniraga Bugesera FC ubu akaba ari muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC bombi batsinze ibitego 15 muri shampiyona akaba ari bo batsinze ibitego byinshi. Buri umwe yahawe igikombe ariko ariko igihembo cya miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda bakiganye buri umwe ahabwa miliyoni n’igice.

Umutoza w’umwaka
Thierry Froger wa APR FC wegukanye shampiyona adatsinzwe, ni we wagizwe umutoza w’umwaka .

Umukinnyi w’umwaka
Jean Bosco Ruboneka wa APR FC na Ani Elijah wa Bugesera FC batsinzwe na Muhire Kevin wa Rayon Sports wabaye umukinnyi w’umwaka.

Umunyezamu w’umwaka
Pavelh Ndzila wa APR FC ni we wegukanye iki gihembo ahigitse Nicolas Ssebwato wa Mukura VS na Nzeyurwanda Djihad wa Kiyovu Sports.

Umukinnyi mwiza ukiri muto
Iki gihembo cyegukanywe na Elie Iradukunda (2006) wa Mukura VS, yari ahanganye na Pascal Iradukunda (2005) wa Rayon Sports na Daniel Muhoza (2006) wa Etoile del’Est.

Igitego cy’umwaka
Igitego Arsene Tuyisenge wa APR FC wakiniraga Rayon Sports yatsinze Muhazi United ni cyo cyegukanye igihembo. Yahigitse icya Muhoza Daniel / Etoile del’Est (Etoile del’EST vs Marines) n’icya Ishimwe Jean Rene (APR FC vs Marines)
Hatowe kandi ikipe y’umwaka y’intoranywa za Shampiyona ya 2023/24 ari zo Umunyezamu Pavelh Ndzila wa APR FC, ba myugariro Kubwimana Cédric wakiniraga muri Mukura VS [werekeje Muhazi United], Ishimwe Christian wakiniraga APR FC werekeje muri Police FC, Niyigena Clément wa APR FC na Shafiq Bakaki wa Musanze FC.
Abakina hagati ni Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Muhire Kevin wa Rayon Sports, Rukundo Abdulrahman wakiniraga Amagaju FC werekeje muri Rayon Sports na Muhadjiri Hakizimana wa Police FC mu gihe ba rutahizamu ari Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC werekeje muri Police FC na Victor Mbaoma wa APR FC.
Igihembo cy’icyiciro cy’umusifuzi w’umwaka cyatoranyijwe na Komisiyo y’Imisifurire y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyegukanywe n’Umusifuzi Mpuzamahanga, Ruzindana Nsoro.

Umunyamakuru w’umwaka w’umugabo,
Sam Karenzi (Fine FM) (yatwaye igihembo)
Reagan Rugaju (RBA)
Ephrem Kayiranga (Ishusho TV)
Claude Hitimana (Radio10)
Aime Niyibizi (Fine FM)
Thierry Kayishema (RBA)
Jean Luc Imfurayacu (B&B Kigali FM)
Rugangura Axel (RBA)
Umunyamakuru w’umwaka w’umugore,
Rigoga Ruth (RBA) (yatwaye igihembo)
Adelaide Ishimwe (TV10)

Ikiganiro cya Radio cy’umwaka,
Urubuga rw’Imikino (RBA) (batwaye igihembo)
Urukiko (Radio10)
Urukiko rw’Ubujurire (Fine FM)
Sports Plateau (B&B FM)

Ikiganiro cya televiziyo
Kickoff (RBA) (batwaye igihembo)
Bench ya Siporo (Isibo TV)
Zoom Sports (TV10)
I Sports (Ishusho TV)
Ikinyamakuru cyandika
IGIHE ( batwaye igihembo)
INYARWANDA
ISIMBI
The New Times
Rwanda Magazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa