skol
fortebet

Muhire Kevin yabwiye amagambo akomeye abafana ba Rayon Sports

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Monday 04, Mar 2024

Muhire Kevin yabwiye amagambo akomeye abafana ba Rayon Sports

Sponsored Ad

skol

Kapiteni wa Rayon Sports,Muhire Kevin, yasabye abafana ba Rayon Sports kuzitabira umukino bazahura na APR FC ari benshi,kuko ngo bazatahana ibyishimo.

Ibi yabivuze nyuma y’umukino batsinzemo Sunrise FC ibitego 2-0,aho yemeje ko nubwo APR FC yabaciye mu rihumye ibasiga amanota menshi,bashaka kuyihimuraho.

Ati "Abafana bazaze ari benshi, Stade Régional bayuzuze, natwe tubahe ibyishimo. Kuva ku mukino wa Musanze FC nari ndwaye, nagarutse ejo [ku wa Gatandatu]. Twiteguye neza umukino uri imbere. APR yaduciye mu rihumye itujya imbere, ariko ubu tumeze neza."

Uretse kunganya 0-0 mu mukino uheruka,indi mikino itatu iheruka Rayon Sports yatsinze APR FC ndetse iyitwara na Super Cup iyinyagiye ibitego 3-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa