Muhire Kevin yahishuye ibanga ririmo gutuma yitwara neza ndetse n’ikipe ye ya Rayon Sports
Yanditswe: Thursday 30, Mar 2017
Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin avuga ko ikintu gituma bitwara neza nk’ikipe yose ari uko bicaye bakaganira bakikuramo ikintu cyo kwirara. Yemeza ko nawe yari yaraciwe intege no kwicara ku ntebe y’abasimbura ubu akaba yarabyakiriye ariyo mpamvu arimo kwitwara neza.
Muhire Kevin avuga ko umutoza Masudi Djuma akigera muri Rayon Sports yajyaga amwicaza ku ntebe y’abasimbura byamucaga intege zo gukora cyane kuko yumvaga atakwicara kuri bench, gusa ngo yamaze kubyakira amenya ko (...)
Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Muhire Kevin avuga ko ikintu gituma bitwara neza nk’ikipe yose ari uko bicaye bakaganira bakikuramo ikintu cyo kwirara. Yemeza ko nawe yari yaraciwe intege no kwicara ku ntebe y’abasimbura ubu akaba yarabyakiriye ariyo mpamvu arimo kwitwara neza.
Muhire Kevin avuga ko umutoza Masudi Djuma akigera muri Rayon Sports yajyaga amwicaza ku ntebe y’abasimbura byamucaga intege zo gukora cyane kuko yumvaga atakwicara kuri bench, gusa ngo yamaze kubyakira amenya ko habaho ibihe byiza n’ibibi ari nayo mpamvu arimo kwitwara neza.
Yagize ati "Shampiyona ishize coach(umutoza) akiza nacitse intege kuko yanyicazaga kuri bench bikanca intege, gusa ubu nariyakiriye kuko hari ibihe byiza hakaba n’ibihe bibi, uba ugomba kubyakira byose, niba haje ibihe bibi ukabyakira haza n’ibyiza ukabyakira, njyewe rero nariyakiriye igihe cyose mbonye amahirwe yo kujya mu kibuga ngomba kwerekana ko nshoboye ku buryo umwanya wanjye nzawugumana."
Yakomeje avuga ikintu kirimo gutuma ikipe yabo yitwara neza muri iyi minsi aho itsinze ibirarane byayo uko ari bitatu kandi nyamara umwaka ushize byarabananiye ibyo bari bafite byose barabitakaje.
Ati "Navuga ko ari uguhuza, twaraganiriye bihagije ndetse twiha n’intego kuko umwaka ushize byageze ahantu turirara ngo igikombe twaragitwaye ariko ubu twabonye ko byose bishoboka."
Uyu musore kandi nawe yunze mu ijambo ry’umutoza we Masudi Djuma aho avuga ko amanota 11 barusha ikipe ya APR FC adahagije ngo bizere kuba baratwaye igikombe bitewe n’imikino isigaye kuko bashobora kunganya cyangwa bagatsindwa nk’ibyabaye kuri APR FC ikaba yanabacaho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *