skol
fortebet

Muhire Kevin yibiye ibanga Rayon Sports ryayifasha kwegukana shampiyona

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 14, Oct 2023

Muhire Kevin yibiye ibanga Rayon Sports ryayifasha kwegukana shampiyona

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Muhire Kevin wabaye kapiteni wa Rayon Sports yatangaje ko gushyira hamwe nk’abakinnyi,bakumvikana hagati yabo,aricyo abona cyazayifasha kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2023-24.

Ibi yabitangaje ku wa Kane, tariki ya 12 Ukwakira,ubwo Rayon Sports yemeza ko yongeye kumusinyisha.

Abajijwe ku byo kwegukana igikombe cya shampiyona,yagize ati "Haracyari kare, dufite abakinnyi beza, dufite umutoza mwiza rero ahasigaye ni ahacu ho gukora no kumvikana hagati yacu, icyizere kirahari nidukorera hamwe byose birashoboka."

Uyu mukinnyi ukundwa n’abafana ba Rayon Sports ndetse nawe agakunda iyi kipe,yavuze ko hari amakipe yagombaga kwerekezamo ariko ntibyakunda, agize amahirwe Rayon Sports iramuvugisha ahita ayisinyira.

Ati "Nari mfite amakipe menshi nakwerezamo nk’uko nabivuze, nanagombaga gusubira muri Kuwait ariko habaho kutumvikana hagati yanjye n’umutoza mushya bari bazanye mpitamo kuguma mu rugo, ngize amahirwe Rayon Sports iramvugisha mpitamo gusigara mu rugo."

Muhire azakinira Rayon Sports kugeza muri Mutarama 2024 ndetse adasohotse ngo yakongera amasezerano y’igihe kirekire.

Muhire Kevin yatangiriye umupira w’amaguru mu Isonga FC yavuyemo 2015 ajya muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019.

Nubwo Muhire Kevin yatangiye imyitozo na bagenzi be,ntabwo ari mu ikipe izakina na Musanze FC kuri iki cyumweru mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona.

Abakinnyi Rayon Sports yajyanye i Musanze

Ibitekerezo

  • abakinyi izabanzamo mwactubyira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa