Muhirwa Freddy yemeje ko APR FC nta bushobozi igifite bwo kugura umukinnyi muri Rayon Sports
Yanditswe: Thursday 09, May 2019
Visi perezida w’ikipe ya Rayon Sports Me Muhirwa Freddy yatangaje ko ikipe ya APR FC nta bushobozi igifite bwo kugura umukinnyi wa Rayon Sports nkuko byagendaga mu myaka yashize.
Me Muhirwa Freddy yabwiye Radio 1 ko nta mukinnyi wa Rayon Sports uzongera kwerekeza muri APR FC kuko bamaze kubaka politiki nziza ituma abakinnyi bayo batayivamo ngo bajye ahandi aho yemeje ko ng obo babikora.
Yagize ati “Sinumva ko ubu hari ikipe mu Rwanda yadutwara umukinnyi,ntabwo bishoboka.Ubu APR FC ntyadutwara umukinnyi,reba umwaka ushize ntibyakunze.Mbishingira ku bintu 2:hari politiki dufite y’uko umukinnyi wacu wese iyo ashatse kugenda ntitumutangira.kiriya kintu cyorohereza abakinnyi mu mutwe ndetse kigatuma bakunda ikipe.Hari abakinnyi benshi beza batwinginga ngo tubafashe badukinire,ntabwo ari ibintu byo kwirarira.
Ku bijyanye no kugura abakinnyi,sinibaza ko hari ikipe mu Rwanda iturusha gutanga amafaranga,kuko niba dushobora kugura umukinnyi ibihumbi 25 by’amadolari,nta wundi mu Rwanda urabikora.Icyo kiri mu binyemeza ko ntawadutwara umukinnyi.”
Me Freddy yavuze ko ibibazo bimaze iminsi bivugwa ko Rayon Sports yambuye ikipe ya Dreams FC n’umu agent wa Rwatubyaye bitabaturutseho,kuko bandikiye iyi kipe yo muri Ghana bayisaba konti zayo biratinda ariko mu byumweru 2 kizaba cyakemutse.
Freddy yavuze ko umu agent wa Rwatubyaye batamwambuye ahubwo agomba gutegereza kuko Sporting Kansas ikibafitiye amafaranga ndetse ngo ntibabona ibihumbi 50 by’amadolari ngo bananirwe kwishyura bitanu.
Me Freddy yavuze ko bari kuganira na Manzi Thierry,Niyonzima Olivier na Rutanga kugira ngo bongere amasezerano ndetse mu minsi iri imbere bizaba byarangiye.
Ibitekerezo
Ariko abayobozi bameze nkabafana babo , iyo uvuga ngo nta bushobozi ubwo aba ashaka kuvuga iki?
Ongeraho ko musigaye muhahira no kw’isoko Ryo muri Brasil...
Uyumugabo ngo ni Fredy azi neza APR koko ? abambuzi gusa nabo mugura murabambura none ngwiki ? hari ibitagereranywa wamugabo we Wariwumva umukinnyi cg umutoza APR yambuye akajya kurega muri FIFA ?
uwo abure gutegura uburyo batsinda imikino 4 isigaye ,ahugire mumagambo, igikona cya kamejeje mugutegura, byakaze hanzaha.
ivuzivuzi ryo wagirango aba Rayon bafite aho baryigira, uretse kwambura hari ibindi? mwishyure amadeni mureke amagambo
Me.Freddy uri umuntu w’umugabo usobanura ibintu utabiciye ku ruhande.. kubijyanye n’amasezerano ho Rutanga nabagora muzamureke.. ese komisiyo ya Dscipline ntacyo yakoze ku myitwarire ye kuri match ya Police.?
jye nibaza niba umuntu nka muhirwa afite ubwenge nogo APR FC ntabushobozi igifite ubwo niba ntabushoz’igifite ubwo nibande babufite nibo ibaze MNDF yabuze ubushobozi ubwo byaba bishatse kuvugako ingabo zu Rwanda ntambaraga ntanke zigifite mbega muhirwa ngo arinyuraguramo cyakora gasenyi bazayihe igikombe cya magambo
jye nibaza niba umuntu nka muhirwa afite ubwenge nogo APR FC ntabushobozi igifite ubwo niba ntabushoz’igifite ubwo nibande babufite nibo ibaze MNDF yabuze ubushobozi ubwo byaba bishatse kuvugako ingabo zu Rwanda ntambaraga ntanke zigifite mbega muhirwa ngo arinyuraguramo cyakora gasenyi bazayihe igikombe cya magambo