Muhoza Eric yegukanye umudali muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2024
Yanditswe: Sunday 13, Oct 2024

Ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare (Team Rwanda), yegukanye undi mudali w’umuringa watwawe na Muhoza Eric muri Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2024 yaberaga muri Kenya ku nshuro ya 20.
Muhoza Eric yawegukanye kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, ubwo hakinwaga isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo bakuru n’abatarengeje imyaka 23.
Muhoza wakoresheje amasaha atatu, iminota 50 n’amasegonda 23 yakurikiye Umunyafurika y’Epfo Van Niekerk Emile wegukanye umudali wa Zahabu akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 23 mu gihe uwa Feza watwawe n’Umunya Eritrea Milkias Maekele yakoresheje amasaha atatu, iminota 50 n’amasegonda 23 gusa we yageze mu murogo mbere ye.
Umunya Eritrea Henok Mulubrhan yegukanye Shampiyona Nyafurika y’amagare ya 2024 mu Bagabo akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 21.
Ni amateka yanditse kuko yegukanye iyi Shampiyona ku nshuro ya gatatu yikurikiranya.
Umunyafurika y’Epfo Van Niekerk Emile yabaye uwa kabiri naho Umuganda Charles Kagimu aba uwa gatatu.
Mu bakinnyi 12 b’Abanyarwanda bakinnye iri siganwa rya nyuma kuri iki Cyumweru muri Kenya, uwasoreje hafi ni Muhoza Eric wabaye uwa karindwi yasizwe amasegonda atandatu.
Muri rusange, abakinnyi 22 ba Team Rwanda bari muri iyi Shampiyona yakinwe hagati y’itariki ya 9 n’iya 13 Ukwakira, batahanye imidali ine.
Abegukanye umudali wa zahabu harimo Mugisha Moïse, Ingabire Diane, Mukashema Josiane, Nzayisenga Valentine, Masengesho Vainqueur na Tuyizere Étienne mu gusiganwa n’igihe abagabo bavanze n’abagore.
Muhoza Eric yegukanye umudali w’Umuringa, mu cyiciro cy’Abagabo batarengeje imyaka 23 mu gusiganwa mu muhanda.
Indi midali ibiri yegukanywe n’Abanyarwandakazi ari bo Mwamikazi Jazila wegukanye Umudali wa Feza mu batarengeje imyaka 23 na Ingabire Diane yegukana uw’Umuringa mu bagore.
Ugeranyije na Shampiyona Nyafurika ya 2023 muri Ghana, u Rwanda rwasubiye inyuma kuko icyo gihe rwegukanye imidali umunani irimo ibiri ya Zahabu, itatu ya Feza n’itatu y’Umuringa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *