skol
fortebet

Mukansanga Salima ari ku rutonde rw’abazita abana b’ingagi amazina

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusifuzi Mukansanga Salima ari ku rutonde rw’abazita amazina ku bana b’ingagi mu muhango wo Kwita Izina uzaba muri iki cyumweru mu Rwanda.
Mukansanaga amaze kubaka izina mu gusifura umupira w’amaguru.Aherutse gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abagore bikaba binateganyijwe ko azasifura n’Igikombe cy’Isi mu bagabo, kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.
Yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart wo mu Bufaransa, (...)

Sponsored Ad

Umusifuzi Mukansanga Salima ari ku rutonde rw’abazita amazina ku bana b’ingagi mu muhango wo Kwita Izina uzaba muri iki cyumweru mu Rwanda.

Mukansanaga amaze kubaka izina mu gusifura umupira w’amaguru.Aherutse gusifura umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika cy’abagore bikaba binateganyijwe ko azasifura n’Igikombe cy’Isi mu bagabo, kizabera muri Qatar mu Ugushyingo 2022.

Yatoranyijwe mu basifuzi 36 bazaba basifura hagati, aho abandi bagore batoranyijwe ari Stéphanie Frappart wo mu Bufaransa, Yoshimi Yamashita wo mu Buyapani n’abandi.

Mukansanga Salima Rhadia kandi aherutse kugirwa Ambasaderi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana [Unicef Rwanda] mu kuvugira abana.

Umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi 20 bavutse uteganyijwe kuwa 2 Nzeri 2022.

Urutonde rw’abazita aba bana b’ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka rwatangiye gushyirwa hanze kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa