Mukansanga Salima yasutse amarira nyuma yo gukora amateka muri AFCON 2021
Yanditswe: Wednesday 19, Jan 2022

Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w’imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y’Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957.
Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.
Uyu munyarwandakazi akimara gukora aya mateka,yasutse amarira ubwo yaganiraga n’umunyamakurukazi wa B&B FM- Umwezi.
Asabwe kugira icyo abwira Abanyarwanda nyuma (...)
Ku wa Kabiri, tariki ya 18 Mutarama 2022, ni bwo Mukansanga w’imyaka 33 yakoze amateka yo kuba umusifuzikazi wa mbere wasifuye umukino wa CAN y’Abagabo muri iri rushanwa rikinwa kuva mu 1957.
Mukansanga yayoboye umukino usoza iyo mu Itsinda B wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaoundé ubwo Zimbabwe yatsindaga Guinée ibitego 2-1.
Uyu munyarwandakazi akimara gukora aya mateka,yasutse amarira ubwo yaganiraga n’umunyamakurukazi wa B&B FM- Umwezi.
Asabwe kugira icyo abwira Abanyarwanda nyuma yo gukora aya mateka,Mukansanga yafashwe n’ikiniga ararira.
Ati “Ndumva ntacyo navuga kirenze kubashimira kuko ni iby’agaciro cyane. Biranandenze [yahise arira].”
Mukansanga wari wasazwe n’amarangamutima,yongeyeho ati “Ndashimira buri Munyarwanda wese, na buri muntu wese wambaye hafi. Murakoze.”
Umutoza Norman Takanyariwa Mapeza wa Zimbabwe nyuma y’uyu mukino wasifuwe na Salma Mukansanga yatangaje ko ’yakoze neza’.
Abantu batandukanye bari biteguye kureba Mukansanga ahindura amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye umukino w’igikombe cya Africa cy’abagabo.
Mu gihugu cye mu Rwanda bisa n’aho ari we ugiserukiye kuko ikipe y’Amavubi itabashije kugera muri iyi mikino ya nyuma, benshi bagaragaje kwishimira intambwe yateye.
Kuri stade Kuri Stade Ahmadou Ahidjo i Yaounde abantu bakomye amashyi menshi ubwo Salma Mukansanga yatangizaga uyu mukino, kandi urangiye bashimye ko yawitwayemo neza, nk’uko umunyamakuru Yves Bucyana wari uhari abivuga.
Warriors ya Zimbabwe yashakaga gutsinda nibura umukino wayo wa mbere nyuma yo gutsindwa ibiri yabanje, mu gihe Syli National ya Guinea yifuzaga gutsinda ngo ifate umwanya wa mbere, wari undi mukino w’ishiraniro.
Salma Mukansanga yayoboye neza uyu mukino muri rusange, yawutanzemo amakarita atandatu y’umuhondo, atatu kuri buri ruhande, urangira nta kidasanzwe kiwubayemo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino Norman Mapeza utoza Zimbabwe yabwiye abanyamakuru ko Mukansanga yabyitwayemo neza.
Yagize ati: "…murabizi umukino w’abagabo buri gihe uba ukomeye, amahari aba ari hejuru amahane azamuka buri kanya, [ariko] uriya mugore yakoze neza cyane iri joro.
"Ntekereza ko ari intembwe ikomeye kuri CAF guha uriya mugore umwanya ngo ayobore uyu mukino."
Ku kazi Mukansanga yakoze, umwe yanditse kuri Twitter ati "… Twabonye imyanzuro myinshi yo kwibazwaho mu byumweru bibiri bishize…ariko ntabyo uyu munsi!"
Muri iri tsinda B, Guinea nubwo yatsinzwe uyu mukino yazamutse ari iya kabiri inyuma ya Senegal yanganyije 0 - 0 na Malawi (ya gatatu), naho Zimbabwe nubwo yatsinze yasezerewe kuko ari iya nyuma (4) n’amanota atatu gusa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *