’Mukura kutitwara neza komite nta ruhare ibifitemo’ - Umutoza
Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016
Okoko Godfrey, umurundi utoza ikipe ya Mukura VS aratangaza ko nta kibazo kiri muri komite ya Mukura, kuko ari abakinnyi barahembwa, abatoza nabo barahembwa ndetse nibyo babonaga mbere n’ubu barabibona, ahubwo akaba abona ikibazo kiri mu bakinnyi n’abatoza badatanga umusaruro kandi babona ibyo bagombwa.
Okoko yatangarije itangazamakuru ko nta kibazo abona muri komite y’iyi kipe, kuko ikora ibyo igomba gukora kugira ngo ikipe itange umusaruro, bityo mu gihe komite yakoze ibyayo umusaruro ari (...)
Okoko Godfrey, umurundi utoza ikipe ya Mukura VS aratangaza ko nta kibazo kiri muri komite ya Mukura, kuko ari abakinnyi barahembwa, abatoza nabo barahembwa ndetse nibyo babonaga mbere n’ubu barabibona, ahubwo akaba abona ikibazo kiri mu bakinnyi n’abatoza badatanga umusaruro kandi babona ibyo bagombwa.
Okoko yatangarije itangazamakuru ko nta kibazo abona muri komite y’iyi kipe, kuko ikora ibyo igomba gukora kugira ngo ikipe itange umusaruro, bityo mu gihe komite yakoze ibyayo umusaruro ari ukuwubaza abakinnyi n’abatoza.
Yagize ati"Umutoza n’abakinnyi tumeze neza, abakinnyi barahembwa, ibyo babonaga kera n’ubu barabibona, babona amafaranga yabo hasigaye ko twebwe dukora akazi kacu, umusaruro uri mu bakinnyi n’abatoza, komite ni komite izakora ibyabo nka komite, natwe dukore ibyacu nk’abakinnyi, kuko njyewe ntago nakwinjira muri komite kandi sindabona umushahara w’abakinnyi ubura, sindabona ibiryo muri locale bibura."
Ibi Okoko abitangaje nyuma y’uko byagiye bivugwa ko kwitwara nabi kw’iyi kipe byaba bituruka mu buyobozi, dore ko n’abafana b’iyi kipe bagiye bikoma cyane komite y’iyi kipe, bakanazana ku bibuga ibyapa byamagana bamwe mu bayobozi ba Mukura.
Kugeza ku munsi wa 10 wa shampiyona ikipe ya Mukura VS imaze gutsinda imikino 2, itsindwa 4, inganya 4, ikaba iri ku mwanya wa 12 n’amanota 10.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *