Ikipe ya MUKURA VS yerekanye ko izaba ikanganye mu mwaka w’imikino utaha nyuma yo guhagama APR FC bakanganya 0-0, mu mukino wa gicuti wo kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 60 imaze ishinzwe.
Mukura VS yashinzwe mu mwaka wa 1963,ntiyahabwaga amahirwe yo kwihagararaho imbere ya APR FC yazanye abanyamahanga bakomeye barimo Mbaoma,Apam,Shaiboub n’abandi.
APR FC yabonye amahirwe akomeye yo kwinjiza igitego ku munota wa 34 ubwo rutahizamu Mbaoma Victor yabonaga penaliti ariko ayiteye umunyezamu Sebwato Nicolas afata umupira neza ntiyawuruka.
Mbaoma wari wakoreweho penaliti yashakaga gukomeza kwemeza imitima y’abafana ba APR FC nkuko yabikoze kuri Marines FC ariko ntibyamuhira.
Amakipe yombi yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko ntibyayahira kwinjiza igitego anganya 0-0.
Muri uyu mukino,Mukura VS yagaragaje ko ikomeye by’umwihariko abakinnyi bayo b’abanyamahanga nka Kevin Ebene na Pingpong bahaye akazi gakomeye APR FC.
Nubwo Mukura VS yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 imaze ishinzwe,yaboneyeho umwanya wo kwerekana abakinnyi bayo bashya no gusuzuma abo iri gukoresha igerageza ngo irebe uko bahagaze.
APR FC iri kwitegura imikino irimo uwa Rayon Sports muri Super Cup n’imikino ya CAF Confederations Cup.


Ibitekerezo
Mukura yuyu mwaka izaba ikomeye