
Icyemezo cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyo kwanga ubusabe bwo gutegura ibirori bya “Mukura Day” ku munsi umwe n’umukino wa Super Coupe uzahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Kanama, gikomeje kuvugisha benshi.
Ku wa Mbere, tariki ya 5 Kanama, ni bwo Ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko izakina na Rayon Sports mu mukino wa gicuti uzasoza ibirori byayo “Mukura Day” bigamije gutangiza umwaka w’imikino wa 2024/25.
Iyi kipe yabitangaje nyuma y’uko yari yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) isaba abasifuzi bazayobora uyu mukino nk’uko bisabwa ko imikino yose imenyeshwa uru rwego mbere y’iminsi itanu, na rwo rugatanga abazayiyobora.
Ku mugoroba w’uwo munsi, hari amakuru yatangiye kuvugwa ko bigoye ko uyu mukino wabera umunsi umwe n’uwa Super Coupe uzahuza APR FC yatwaye Shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro nubwo ibibuga bizakoreshwa biri mu Ntara zitandukanye, i Huye no kuri Kigali Pelé Stadium.
Umwe mu bayobozi ba FERWAFA ku wa Kabiri mu gitondo, yavuze ko nta tegeko rihari ribuza gutegura undi mukino wa gicuti mu gihe hari ikindi gikorwa nka Super Coupe, ariko yongera ko “biragoye gutegura ibikorwa bibiri bikomeye kuriya ku munsi umwe kandi ni we tubyemeza, tunabigiramo uruhare kugira ngo bigende neza.”
Mukura Victory Sports yatangiye gutegura umunsi wayo muri Nyakanga ndetse yabisabye FERWAFA, itangira gushaka amakipe byazakina.
Mu makipe Mukura VS yegereye harimo Vipers SC yo muri Uganda, ariko birangira itabonetse, mu gukomeza gushakisha iza kumvikana na Rayon Sports.
Mukura Victory Sports yari yarahisemo gukora ibirori byayo ku wa 10 Kanama, ni mu gihe FERWAFA yari yarateganyije ko umukino wa Super Coupe uzaba ku wa 11 Kanama. Icyo gihe byari mu mpera za Nyakanga.
Abo muri Mukura VS bavuze ko ubwo umukino wa FERWAFA wari ku wa 11 Kanama, icyo gihe babimenyeshejwe ariko batigeze bandikirwa bamenyeshwa ko wimuriwe ku wa 10 Kanama kubera gahunda y’Igihugu izaba ku Cyumweru.
Kuri bo, ngo ibyo babifashe nk’ibisanzwe kuko batigeze bagaragarizwa ko harimo ikibazo mu kuba bakomeza gutegura ibirori byabo, batangira imyiteguro ndetse ngo hari ibyo bari bamaze kwishyura bizakenerwa ku wa Gatandatu.
Nubwo amakuru yo kuba umukino utaba ku wa Gatandatu yagiye hanze ku wa Kabiri saa Sita, nyuma y’amasaha abiri, iyi kipe y’i Huye yashyize hanze ibiciro byo kwinjira ku kibuga.
Mukura VS ntiyumva uburyo iyo mikino yombi itabera rimwe nk’uko mu bindi bihugu bigenda, mu gihe itigeze imenyeshwa kare. Gusa, umwe mu bayobozi bayo yatangaje ko bikomeje kunanirana, bazareba undi munsi bakoreraho igikorwa cyabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *