Mukura vs Police FC:Amakuru avugwa muri aya makipe yombi aracakirana kuri uyu wa Gatanu
Yanditswe: Friday 13, Oct 2017
Kuri uyu wa Gatanu nibwo shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Azam Rwanda Premier League (ARPL)iraza kuba igeze ku munsi wa kabiri urabimburirwa ni umukino uhuza amakipe akomeye hano mu Rwanda ndetse yiyubatse bikomeye mbere y’uko shampiyona itangira. Ikipe ya Mukura iraba yakiriye uyu mukino kuri stade yabo I Huye iraza gukina uyu mukino idafite abakinnyi bayo Hatungimana Basile, Nshimiyimana Ibrahim, Twagirayezu Fabien bose bafite imvune mu gihe Police FC yo ifite akanyamuneza kuko (...)
Kuri uyu wa Gatanu nibwo shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Azam Rwanda Premier League (ARPL)iraza kuba igeze ku munsi wa kabiri urabimburirwa ni umukino uhuza amakipe akomeye hano mu Rwanda ndetse yiyubatse bikomeye mbere y’uko shampiyona itangira.
Ikipe ya Mukura iraba yakiriye uyu mukino kuri stade yabo I Huye iraza gukina uyu mukino idafite abakinnyi bayo Hatungimana Basile, Nshimiyimana Ibrahim, Twagirayezu Fabien bose bafite imvune mu gihe Police FC yo ifite akanyamuneza kuko abakinnyi benshi bagarutse nka Muvandimwe JMV,Neza Anderson,Mico Justin,Nzarora Marcel mu gihe umukinnyi umwe rukumbi udahari ari Mpozembizi Mohamed.
Duhayindavyi ni umwe mu bakinnyi bitezwe kuri uyu mukino
Mu mukino uheruka guhuza aya makipe muri Shampiyona ishize ikipe ya Police FC yabashije gutsinda Mukura ibitego 2-1,mu gihe mu mukino ubanza banganyije 0-0.
Ikipe ya Mukura VS yatangiye neza shampiyona itsinda Kireehe FC igitego 1-0 cya Mutebi Rachid mu gihe Police FC yatangiye inyagirwa na Etincelles FC ibitego 3-1.
Biramahire niwe uraza gushakira ibitego Police FC
Abakinnyi bahanzwe amaso kuri Mukura VS ni Mutebi Rachid na Gael Duhayindavyi mu gihe ku ruhande rwa Police FC ari Biramahire Abeddy na Nsengiyumva Mustapha.
Uko imikino y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona ipanze:
Kuri uyu wa Gatanu
Mukura Vs Police FC 15:30
Ku wa Gatandatu
Marines Vs APR FC 15:30
Espoir Vs Etincelles
AS Kigali Vs Miroplast
Sunrise Vs Gicumbi
Amagaju Vs Kirehe
Ku cyumweru
Musanze Vs Bugesera
Rayon Sports Vs SC Kiyovu
Prediction :Mukura 2-2 Police FC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *