Mukura VS yaguze kapiteni wa Dream FC yageze muri 1/2 cy’imikino ya CAF
Yanditswe: Saturday 29, Jun 2024

ikipe ya Mukura VS yaraye yakiriye myugariro wo hagati,Umunya-Ghana Abdul Jalilu wakiniraga ikipe ya Dreams FC y’iwabo yakinnye 1/2 cya CAF Confederation Cup anayibereye kapiteni.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, i Kanombe ku isaha ya saa tatu n’igice z’ijoro yakirwa n’abarimo Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Mukura VS Musoni Protais n’Umuvugizi wayo Gatera Edmond.
Aganira n’itangazamakuru Abdul Jalilu yavuze ko yishimiye kujya mu ikipe ya Mukura VS kandi ko byose byarangiye nubwo yirinze kuvuga igihe yasinye.
Ati "Ndishimye cyane, nishimiye kujya muri Mukura VS, ntabwo nifuza kuvuga byinshi ndishimye. Yego byarangiye [Kumvikana], nzabibabwira ikindi gihe [Igihe yasinye azakinira Mukura VS]."
Abajijwe impamvu yahiseko kuza muri Mukura VS, dore ko yavuze ko nta kintu ayiziho ndetse na ruhago Nyarwanda muri rusange nyamara yakiniraga ikipe yageze muri 1/2 cya CAF Confederation Cup, Abdul Jalilu yavuze ko yakurikiye icyo umutima we wamubwiye.
Ati "Nta kintu bakoze [Mukura VS ngo imwemeze kuza mu Rwanda], nakurikiye umutima wanjye. Urabizi ko rimwe na rimwe icyo umutima wawe ukubwiye aricyo ukora."
Abdul Jalilu wakinnye imikino 27 akabanza mu kibuga imikino 26 muri 34 igize shampiyona ya Ghana 2023-2024 yewe akanakina imikino irindwi ya CAF Confederation Cup abanza mu kibuga aho banageze muri 1/2 bagasezererwa na Zamelek SC, yavuze ko hari n’indi kipe yo mu Rwanda bavuganye, aho bivugwa ko ari APR FC.
IVOMO:Kigali Today
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *