Mukura VS yaherukaga kwisasira APR FC yakubise na Rayon Sports
Yanditswe: Saturday 12, Feb 2022

Ikipe ya MUKURA VS ikomeje kwerekana ko ari indahangarwa muri Shampiyona y’uyu mwaka kuko ku munsi wa 16 wa shampiyona yihanije Rayon Sports iyitsinda igitego 1-0.
Igitego cya William Opoku Mensah ku munota wa 82 kuri penaliti yakozwe na Dindjeke,cyahesheje Mukura VS amanota 3 y’’ingenzi kuri stade y’Akarere ka Huye.
Ku munota wa 51 nabwo Nyarugabo Noise wa Mukura VS yatsinze igitego cyiza ariko umusifuzi aracyanga benshi ntibabyumva kuko batabyemeye.
Mukura VS yari mu mwuka mwiza kuko yari (...)

Mukura VS yari mu mwuka mwiza kuko yari yakoze impinduka mu Buyobozi bwayo aho Maniraguha Ndamage Jean Damascene yagizwe perezida wayo mu gihe Rayon Sports nayo yifuzaga kubona intsinzi kubera ko ifite abatoza bashya.
Gutsinda APR FC na Rayon Sports mu mikino 2 ikurikiranye si benshi babigeraho mu Rwanda ariyo mpamvu Mukura VS yakoze benshi ku mutima.
Mukura Victory Sports yaheruka gushyira iherezo ku rugendo rwa APR FC yari imaze imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa,nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kuwa 01 Gashyantare 2022.
Mukura VS yahise ifata umwanya wa 3 by’agateganyo n’amanota 26 inganya na Rayon Sports mu gihe APR FC ariyo iyoboye n’amanota 34.
Undi mukino wabaye:Gasogi Utd 3-2Marines FC.
Abatsinze ibitego ni Rugangazi Prosper 19’,Hassan Djibrine(P) 27’ na Malingu 73’ mu gihe Marines FC yatsindiwe na Ishimwe Fiston (P) na 45’,Hakizimana Félicien Cannavaro 49’.
Gorilla FC 1-2 Kiyovu Sports .
Mugenzi Bienvenu na Serumogo Ally bahesheje amanota y’ingenzi Kiyovu Sports igira amanota 32 ku mwanya wa 2.
Imikino y’umunsi wa 16 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda irakomeza kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Gashyantare 2021 aho APR FC izakirwa na Gicumbi FC, AS Kigali yakire Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi, Rutsiro FC na Etincelles FC umukino uzabera kuri Stade Umuganda, Police FC yakire Etoile de l’Est FC naho Bugesera FC yisobanure na Musanze FC.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *