skol
fortebet

Mukura VS yemerewe inkunga ya miliyoni 104 n’akarere ka Huye

Yanditswe: Monday 25, Sep 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Mukura VS yakoze inama y’inteko rusange yo kwemeza ingengo y’imari aho hemejwe ko izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 195 ibihumbi 123 n’amafaranga 390 harimo miliyoni 104 bazahabwa n’akarere ka Huye. Aya mafaranga azakoreshwa ahanini mu mishahara izatwara asaga miliyoni 93, guhahira abakinnyi (miliyoni 20), kugura abakinnyi bashya (miliyoni 30) n’uduhimbazamusyi tw’abakinnyi (miliyoni 16). Gael Duhayindavyi umukinnyi mushya wa Mukura vs
Kayiranga Muzuka Eugene (...)

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo ikipe ya Mukura VS yakoze inama y’inteko rusange yo kwemeza ingengo y’imari aho hemejwe ko izakoresha ingengo y’imari ya miliyoni 195 ibihumbi 123 n’amafaranga 390 harimo miliyoni 104 bazahabwa n’akarere ka Huye.

Aya mafaranga azakoreshwa ahanini mu mishahara izatwara asaga miliyoni 93, guhahira abakinnyi (miliyoni 20), kugura abakinnyi bashya (miliyoni 30) n’uduhimbazamusyi tw’abakinnyi (miliyoni 16).

Gael Duhayindavyi umukinnyi mushya wa Mukura vs

Kayiranga Muzuka Eugene umuyobozi w’akarere ka Huye wari uhagarariye akarere ka Huye yavuze ko akarere kiteguye guha Mukura VS miliyoni 104.Volcano Express izatanga miliyoni 46 , miliyoni 9 zizava kuri Stade Huye, abafana bakusanye byibuze miliyoni ebyiri na miliyoni 10 zizatangwa n’umuterankunga wa shampiyona Azam.

Mu mwaka w’imikino ushize ikipe ya Mukura Victory Sports yakoresheje miliyoni 159, 592,255 mu gihe hari hateganyijwe miliyoni 179 622 323 cyane ko yarangije ku mwanya wa 12.

Uyu mwaka ikipe ya Mukura yariyubatse cyane kuko nyuma yo kuzana umutoza mushya Haringingo Francis yaguze abakinnyi benshi barimo Rwabugiri Omar wakiniraga Musanze FC,Shyaka Regis wakiniraga Amagaju FC,rutahizamu Mutebi Rashid waguzwe muri Gicumbi FC, Iragena Said na David Nshimirimana baguzwe i Burundi , Gael Duhayindavyi wavuye muri Vital’o, Nkomezi Alexis wari muri AS Kigali na myugariro Basile Hatungimana wakiniraga Espoir FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa