Mukura VS yemeye gusubika igikorwa cya Mukura Season Launch
Yanditswe: Thursday 08, Aug 2024

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS bwamenyesheje abakunzi ba yo ko bwasubitse igikorwa cyo kwerekana abakinnyi bazakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-2025 ndetse n’umukino wa gicuti na Rayon Sports
Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga, Mukura VS yagize iti: “Bitewe n’impamvu zitaduturutseho, turabamenyesha ko igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.”
“Turasaba abakunzi ba Mukura VS kuba hafi ikipe no gukomeza kuyishyigikira muri Shampiyona izatangira yakira ikipe ya Gasogi United ku wa 15 Kanama 2024.”
Iri tangazo rije nyuma y’impaka zari zimaze iminsi ahanini mu bakunzi b’umupira w’amaguru zatewe n’ibaruwa Ferwafa yandikiye Mukura VS, ibamenyesha ko gahunda yateguye ku wa Gatandatu tariki 10 Kanama itazashoboka kubera ko uwo munsi hari umukino wa Super Cup.
Byateje impaka nyinshi cyane hibazwa impamvu Mukura yangiwe gukina, na yo yakomeje gutsimbarara kugeza aho FERWAFA ibasabye ko niba bashaka gukina uyu mukino bawushyira saa 18h00’ amasaha atandukanye n’aya Super Cup.
Tariki 7 Kanama Mukura yaje kwemera gukina aya masaha ariko FERWAFA iyisubiza ko nabyo bidashoboka ahubwo ko igishoboka ari uko uwo mukino wimurirwa itariki.
Ikipe ya Mukura yateganyaga kwifashisha iki gikorwa imurika abakinnyi bashya benshi yaguze .
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *