skol

Mukura VS yifatanyije n’abagize umuryango wa Gangi

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

Ikipe ya Mukura Victory Sports yifutanyije n’abagize umuryango wa Hategekimana Bonaventure Gangi witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 15 UGushyingo 2017 mu bitaro bya Kabutare.
Abakinnyi n’abatoza ba Mukura VS bifatanyije n’umuryango w’uyu mugabo wabaye kapiteni w’iyi kipe bawushyikiriza petrol nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda iyo umuntu yapfushije umuntu.
Nubwo bafite umukino ukomeye n’ikipe ya Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru,abagize ikipe ya Mukura VS ntibaheranywe n’imyitozo gusa (…)

Ikipe ya Mukura Victory Sports yifutanyije n’abagize umuryango wa Hategekimana Bonaventure Gangi witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 15 UGushyingo 2017 mu bitaro bya Kabutare.

Abakinnyi n’abatoza ba Mukura VS bifatanyije n’umuryango w’uyu mugabo wabaye kapiteni w’iyi kipe bawushyikiriza petrol nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda iyo umuntu yapfushije umuntu.

Nubwo bafite umukino ukomeye n’ikipe ya Rayon Sports mu mpera z’iki cyumweru,abagize ikipe ya Mukura VS ntibaheranywe n’imyitozo gusa ahubwo bafashe umwanya bajya gufata mu mugongo umuryango wa Gangi ikintu cyakoze ku mutima abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Gangi wakiniye amakipe hafi ya yose yo mu Rwanda mu myaka 20 yamaze mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yabaye umukinnyi na kapiteni wa Mukura VS mu 2009-2010.Arashyingurwa uyu munsi taliki ya 17 Ugushyingo 2017 mu karere ka Rubavu ku I saa munani z’amanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa