skol
fortebet

Mukure abantu mu rujijo – KNC yahaye ubutumwa FERWAFA

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles yasabye perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse gufata umwanzuro ku kongera umubare w’abanyamahanga.

Sponsored Ad

Tariki 15 Kanama nibwo shampiyona y’u Rwanda 2024-2025 izatangira, kugeza ubu amakipe ntago azi umubare w’abanyamahanga uzakoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.
Abayobozi b’amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda bashyikirije FERWAFA amwe mu mabwiriza azagenga shampiyona ya 2024-2025 ngo iyemeze, harimo ko abanyamahanga bava kuri 6 bakaba 8 mu kibuga n’aho ku rupapuro rw’umukino bakaba ari 12, kugeza ubu FERWAFA nta mwanzuro iratangaza .
Mu kiganiro Rirarashe cya Radio1 KNC yavuze ko bibabaje kuba hataramenyekana umubare w’abanyamahanga ibintu avuga ko ari igisebo kuri FERWAFA na RPL kuko n’abatoza birimo kubagora.

Ati "Mukure abantu mu rujijo, twebwe turavunika kuko dutegura ikipe, urumva tuba tugomba kumenya ibintu. Ibi biragaragaza ikibazo gikomeye cyane kuba akantu gato nk’aka gasaba ibintu 2 gusa gufata umwanzuro yego cyangwa oya ubundi tugakomeza."
"Twebwe nk’abanyamuryango ba FERWAFA ibi bintu twabyemeranyije 1000%, icyo nibaza FERWAFA ibura iki nk’abashinzwe umupira n’ibindi kugira ngo bemeze ibi bintu’’.

KNC yavuze ko atumva icyo FERWAFA ibura ngo yemeze ubusabe bwa bo, ngo nitabikora baraza kuyereka ko ari bo ba nyir’umupira.
Ati "Ndakubwiza ukuri bwana Munyantwali iki kintu nutagikoraho. Oya reka tuvugishe ukuri dufite amasaha uyu munsi FERWAFA n’itagira icyo ibikoraho, twebwe Abanyamuryango tuzereka FERWAFA ko umupira ari uwacu atari ukwicara mu biro gusa ahasigaye tukirirwa dukora mu muriro dushya abandi bo bakaza gukubura ivu."
"Ariko ubundi Munyantwali icyemezo agifatira bande? Twebwe bande none Munyentwari ari hejuru y’Abanyamuryango cyangwa ni bo bamushyiraho? . Munyantwali rero nafate icyemezo ariko ibyo arimo akora amenye ko umunsi umwe azabyicuza. Ese FERWAFA ibereyeho kurwanya ibyateza umupira imbere cyangwa ibereyeho kubishyigikira."
Yavuze ko kandi mu gihe FERWAFA itazaha umugisha icyemezo cya bo abantu bashobora kuzabona ibitangaza.
Shampiyona iratangira Tariki 15 Kanama 2024 ikipe ya Gorilla saa Cyenda kuri Kigali Pele Stadium yakira Vision yazamutse mu cyiciro cya Mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa