skol

Mukuru wa Paul Pogba yafunzwe akekwaho gushaka kumuhemukira

Yanditswe: Thursday 15, Sep 2022

featured-image

Amakuru aravuga ko mukuru wa Paul Pogba ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho umugambi wo gushaka kwambura uyu mukinnyi wa Juventus.
Uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe ya Manchester United yatangaje ko muri Kanama ko yagiriwe nabi n’abagizi ba nabi bamuteye ubwoba bamusaba miliyoni 11 z’ama pound barimo inshuti ze zo mu bwana ndetse na mukuru we.
Paul w’imyaka 29, yabwiye abayobozi ko iryo tsinda ryamusabye amafaranga ya "serivisi zo kumurinda" mu gihe gishize.
Ku ya 2 Nzeri, (…)

Ku ya 2 Nzeri, hafunguwe iperereza ry’ubucamanza kugira ngo harebwe ibirego byo kwambura amafaranga hakoreshejwe imbunda, gushimuta cyangwa gushimutwa n’agatsiko kiteguye no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi.

Raporo ya Le Monde iravuga ko Mathias Pogba w’imyaka 32, yahisemo kwishyikiriza abayobozi bashinzwe iperereza.

Uyu nawe usanzwe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, wabanaga na Riyad Mahrez mbere yo gukinira Wrexham, bivugwa ko yashyizwe muburoko.

Biravugwa ko abandi batatu bakekwaho icyaha na bo bafunzwe kuwa Kabiri no kuri uyu wa Gatatu.

Yaba Paul cyangwa abunganizi ba Mathias, ntibigeze bavugana na Le Monde.

Muri Werurwe, uyu watwaye igikombe cy’isi yatangaje ibintu bitangaje bijyanye n’urugendo rwo gusubira iwabo mu mujyi wa Lagny-sur-Marne hafi ya Disneyland Paris muri Werurwe.

Avuga ko yafunzwe n’agatsiko k’abambuzi - kandi umwe mu bamugambaniye yari umuvandimwe we Mathias.

Pogba yabwiye abapolisi ko yahuye n’iryo tsinda ryarimo inshuti zo mu bwana bwe no mu bugimbi ndetse n’abagabo babiri bitwikiriye mu maso bitwaje imbunda ndende.

Aba ngo bamutwaye ku ngufu mu nyubako yari hafi yitwa Roissy-en-Brie,bamutegeka kubaha miliyoni 11 z’amapawundi kugira ngo bamurinde.

Paul ngo yagerageje kubikuza miliyoni 2.6 z’amapawundi bari bamusabye ako kanya ariko icyuma cya Bank kiranga kuko ngo yari asabye amafaranga menshi.Aba bantu ngo bagiye bamutwaye ibihumbi 85 by’amapawundi uwo mwanya.

Aba bagizi ba nabi bakomeje kumusaba kubishyura nibwo yatanze ikirego afashijwe n’abanyamategeko be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa