skol

Mukuru wa Paul Pogba yavuze akayabo yishyuye umupfumu

Yanditswe: Saturday 24, Sep 2022

featured-image

Mukuru wa Paul Pogba akomeje kumwandagaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse yavuze ko yishyuye arenga miliyoni 4 z’amayero umupfumu yiyambazaga.
Uyu mukinnyi uvuka ahitwa Nzerekoré muri Guinea amaze iminsi ashinjwa n’uyu mukuru we kwishora mu bupfumu.
Mathias Pogba yashinje Paul Pogba murumuna we, kuba yari amaze igihe kinini yitabaza uumupfumu yamenye abifashijwemo n’umukinnyi wa Cote d’Ivoire, Serge Aurier.
Mathias avuga ko Paul Pogba yashoye amafaranga menshi mu mibanire ye n’uyu (…)

Mukuru wa Paul Pogba akomeje kumwandagaza ku mbuga nkoranyambaga ndetse yavuze ko yishyuye arenga miliyoni 4 z’amayero umupfumu yiyambazaga.

Uyu mukinnyi uvuka ahitwa Nzerekoré muri Guinea amaze iminsi ashinjwa n’uyu mukuru we kwishora mu bupfumu.

Mathias Pogba yashinje Paul Pogba murumuna we, kuba yari amaze igihe kinini yitabaza uumupfumu yamenye abifashijwemo n’umukinnyi wa Cote d’Ivoire, Serge Aurier.

Mathias avuga ko Paul Pogba yashoye amafaranga menshi mu mibanire ye n’uyu mupfumu wavuzwe.Uyu mupfumu ngo yamwemereye kumufasha gutwara igikombe cy’isi cya 2018 kandi ngo yemeye kumufasha kuroga Kylian Mbappé.

Yagize ati: "...yishyuye menshi kuri ibi bikorwa by’umwijima byibuze miliyoni enye z’ama euro, mugihe yari akiri hariya (i Manchester) Kandi birashoboka ko arenze ayo inshuro ebyiri kuva ahavuye.’

Uyu yavuze ko kubera guhorana n’uyu mupfumu,byatumye Paul yirengagiza ibibazo by’abagize umuryango we.

Ati"Ibi, muri icyo gihe, umuryango we wose wari umukeneye, uziko azawuhindurira ubuzima ugatsinda.....umuryango wacu wagize ibyago byinshi mu myaka yashize. »

Paul Pogba bivugwa ko yemereye abakora iperereza ku kibazo kirimo uyu muvandimwe we ko yishyuye umupfumu kugira ngo ngo amutsirike ntazongere kuvunika cyane ko imvune zari zimumereye nabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa