skol
fortebet

Munyakazi Sadate yahishuye impamvu Mvukiyehe Juvenal yamutwaye Rugende FC

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 18, Oct 2023

Munyakazi Sadate yahishuye impamvu Mvukiyehe Juvenal yamutwaye Rugende FC

Sponsored Ad

skol

Munyakazi Sadate wari muri gahunda yo kugura Ikipe ya Rugende FC yo mu Cyiciro cya Kabiri, yasobanuye impamvu yatumye atagura ikipe ya Rugende FC yifuzaga cyane.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru IGIHE,Munyakazi yavuze ko yari yumvikanye na Perezida wa Rugende FC ku mafaranga ariko hari amabwiriza yashyizeho yo kumurinda mu gihe kizaza ashobora kuba yaratumye badakomezanya

Yagize ati "Kuri Rugende FC narabyifuzaga ariko ntibyakunze, sinavuga ko bikirimo cyane. Ikiriho mfite gahunda yagutse ku mushinga wa siporo cyane cyane kuri ruhago izaba igamije kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato, ndifuza kuzemeza abantu ko mu Rwanda hari abakinnyi b’umupira w’amaguru bashoboye.”

“Ndashaka kuzabarera mpereye ku rwego rwo hasi nkaba ndi gutegura ibikorwaremezo ku buryo bizaba ari ibintu bifatika kurusha uko naza nkagura izina gusa n’abakinnyi badateguye, ndashaka kubijyamo nabiteguye neza.”

Munyakazi Sadate yavuze ko yari yumvikanye na Perezida wa Rugende FC, Rubegasa Hunde Walter,miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Munyakazi yemera ko yaganiriye na Perezida wa Rugende FC ndetse bemeranywa n’igiciro gusa ntibyaje gukunda kubera imishiga itarahuraga.

Yagize ati "Kuri gahunda ya Rugende FC nk’ikipe iri mu cyiciro cya kabiri, imenyereye, nagize icyo gitekerezo ndetse nganira na Perezida wayo ariko gahunda nari mfite n’uburyo nayiteguraga ntibyaza gukunda ko tugira aho duhuriza.”

“Igiciro cyanjye cyari gihari sinabihakana ko tutaganiriye ndetse ko n’ubu ibiganiro byari bigihari ariko na none gahunda zanjye ni iz’igihe kiri imbere ku mishinga yanjye nabyo bikivanga."

Yongeyeho ati “Navuga ko bitararangira 100% kuko amabwiriza nahaye Perezida wayo ashobora kuyemera nanjye amafaranga yanyatse nkaba nayemeye, ariko bidakunze ntibyanca intege, nazakomeza imishinga yanjye ntegura ibikorwaremezo byo kurereraho abana nabirangiza neza nkaba nasubira mu ruhando rwa ruhago nyarwanda. Ari na cyo nifuza ko nakora ibintu bifite ikinyuranyo cy’ibyari bisanzwe.”

Perezida wa Rugende FC yemereye IGIHE ko ibiganiro na Mvukiyehe uherutse gushyirwa ku ruhande na Kiyovu Sports bihari nubwo bitararangira ndetse ahishura ko ari bane bifuzaga kwegukana iy iKipe yo mu Karere ka Gasabo barimo na Munyakazi Sadate.

Yagize ati "Twaraganiriye ariko ntabwo turanzura. Bane ni bo ubona bashyiramo imbaraga..."

Munyakazi Sadate usanzwe yikorera ku giti cye yayoboye Rayon Sports amezi 14 hagati ya tariki 14 Nyakanga 2019 na tariki 22 Nzeri 2020 ndetse n’ubu aracyayishyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa