skol
fortebet

Munyakazi Sadate yasubije KNC wareze Rayon Sports muri FERWAFA kubera rutahizamu Bola Lobota

Yanditswe: Friday 10, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yibukije Gasogi United ko rutahizamu Bola Lobota bavuga ko basinyishije ko nta rupapuro rumurekura bafite bityo bakwiriye gushyiramo imbaraga bakamubona.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki 10 Nyakanga 2020, nibwo Kakoza Nkuriza Charles (KNC) uyobora Gasogi United yandikiye ibaruwa Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, amumenyesha ko biyama ibikorwa bya Rayon Sports byo kugirana ibiganiro n’abakinnyi ba Gasogi United bakiyifiye amasezerano.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2020,nibwo Munyakazi Sadate yeruriye ikipe ya Gasigi United ayibwira ko nubwo ivuga ko yasinyishije uyu mukinnyi nta byangombwa irahabwa n’ikipe yahozemo.

Yagize ati “Bola Lobota ni Umukinnyi wa Maniema Union ya Kindu/RDC,nta Equipe nimwe abarizwamo mu Rwanda kuko nta Transfert international yaribwamuzane mu rwa Gasabo, aho gushakira ibibazo muri Rayon Sports abumva ko ari uwabo bakwihutisha ibijyanye niyo Transfert bagira amahirwe bakayibona.”

KNC yandikiye FERWAFA ko Rayon Sports iri guca mu gikari ikavugana n’abakinnyi bayifitiye amasezerno barimo Bola Lobota Emmanuel ufitiye Gasogi United amasezerano y’umwaka umwe.

Ibaruwa Igira iti: "Tubabajwe n’imyitwarire y’Ikipe ya Rayon Sport yo kutwinjirira mu buzima bw’ikipe yacu ya Gasogi United FC aho barikugira ibiganiro mu buryo bunyuranije n’amategeko ku bakinnyi bacu dufitanye amasezerano batatumenyesheje bagamije mu gusenya ikipe yacu.

Nyakubahwa dufashe uyu mwanya tubamenyesha umwe bakinnyi Ikipe ya Rayon Sport irikuvugana nawe w’umu kongomani witwa BOLA LOBOTA Emmauel wasinyiye ikipe ya Gasogoi United FC amasezerano y’Umwaka umwe.

Ni muri urwo rwego tubandikiye tubamenyesha imyitwarire idahwitse y’ikipe ya Rayon Sports."

Mu minsi ishize nibwo Gasogi United yatangaje ko yaguze rutahizamu Bola Lobota hanyuma KNC amubatiza Intercontinental ballistic missile with nuclear warhead.

Nyuma yo kumusinyisha,bamwe mu bayobozi b’ikipe ya Rayon Sports bumvikanye bavuga ko nta mukinnyi Gasogi United yabatwara ndetse bashobora kwegukana uyu mukinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa