Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yatangaje ko mu mezi 8 amaze ayobora ikipe ya Rayon Sports yababajwe cyane n’uko abayobozi bamwungirije bamutabye mu nama bakigendera kandi ariwe wabitoreye.
Munyakazi Sadate yabwiye Radio 10 ko nubwo yababajwe cyane no kuba ikipe imaze gutsindwa 3 kandi bidakunze kubaho,yavuze ko ikintu cyamushegeshe kigatuma adasinzira ari ukuntu aba visi perezida be babiri bamutaye bakigendera.
Yagize ati “Ikintu cyambabaje ntari niteguye,n’ukutumvikana n’abayobozi bagenzi banjye.Icyo kintu cyarantunguye kandi kiranambabaza cyane ko abo bayobozi benshi nari nagize uruhare rwo kubishakira kugira ngo tuzafatanye.
Kuba bitarakunze biri mu bintu byantunguye binantera ikibazo kubona ko tutari kumwe.Ikindi cyantunguye n’ubufasha nahawe n’abafana ba Rayon Sports.Iyo nkoze isuzuma ritari rinini cyane kubera ko ntawe ukundwa na bose n’uko abakunzi ba Rayon Sports benshi banyakiriye neza.Natunguwe n’ubufasha bukomeye bampaye muri aya mezi 8.”
Abayobozi ba Rayon Sports bavuye muri komite barimo Twagirayezu Thaddee,wari visi Perezida wa mbere na Muhirwa Prosper wari visi perezida wa kabiri.
Ibitekerezo
Komeza ushyiremo imbaraga bizagenda neza, umuyobozi mwiza ni udacika intege.
Courage Muyobozi.