skol
fortebet

Munyakazi Sadate yavuze impamvu 2 zatumye yihagararaho akanga kwegura muri Rayon Sports

Yanditswe: Wednesday 16, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Munyakazi Sadate,umaze iminsi yotswa igitutu na bamwe mu bakunzi bayo ndetse n’abigeze kuyiyobora ngo yegure,yatangaje ko yihagazeho kubera impamvu 2 z’ingenzi.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash FM mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Nzeri 2020,Munyakazi Sadate yavuze ko yanze kwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports kubera impamvu 2 zirimo urukundo ayikunda ndetse no kuba hari umurongo mwiza yifuza kuyiha.

Yagize ati “ Impamvu ni ebyiri zatumye duharanira ko ibintu bya Rayon Sports bijya ku murongo ndetse tukanagira resistance (kwihagararaho) ku bibazo byinshi twahuriyemo, rimwe na rimwe bitari kwihanganirwa na buri wese.

Impamvu ya mbere ni uko Rayon Sports tuyikunda. Burya iyo ukunda ikintu uba ushaka ko kijya ku murongo niyo wowe byagusaba ibirenze ibyo ngibyo.

Impamvu ya kabiri, ni uko twabonaga ko umurongo turimo gutanga muri Rayon Sports ari umurongo wari ukenewe kandi wari ngombwa y’uko ubaho bityo rero uwo murongo dufata nk’umurongo w’ukuri, tukavuga ngo iyi mpamvu irahagije kugira ngo itume dukora ‘resistance’ kugira ngo ibyo duharanira mu nyungu rusange bizabeho."

Yakomeje avuga ko kwanga kwegura nkuko yakunze kubisabwa na bamwe ngo atari inyungu y’amafaranga cyangwa indi iyo ariyo yose.

Ati " Ntabwo rero ari ukubera inyungu y’amafaranga , ntabwo ari ukubera inyungu y’icyubahiro, ntabwo ari inyungu yo kuba umuntu w’icyamamare , ntabwo ari ikindi kibitera ahubwo ni ukubera ko dukunda Rayon Sports."

Kuwa 25 Gicurasi 2020 nibwo abari bagize akanama ngishwanama ndetse bari mu muryango wa Rayon Sports basohoye itangazo ryeguza Munyakazi Sadate na Komite ye ku buyobozi bwa Rayon Sports gusa Munyakazi yaje kubigaranzura avuga ko abo nta burenganzira bari bafite bwo kumweguza ndetse bishimangirwa na RGB yemeje ko Munyakazi Sadate ariwe uhagarariye Rayon Sports mu mategeko.

Mu minsi ishize aba banyamuryango ba Rayon Sports bandikiye Perezida wa Repubulika bamusaba ko yabakemurira ikibazo kiri muri Rayon Sports nawe avuga ko yabishinze Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko mu minsi itageze ku kwezi ibibazo bya Rayon Sports bizakemuka neza.

Munyakazi Sadate yasabye abafana ba Rayon Sports gusiga inyuma ibyatambutse mu minsi yahise ahubwo bagashyira hamwe bagasenyera umugozi umwe.

Ati " Ndagira ngo ntange ubutumwa bwihariye ku bakunzi ba Rayon Sports. Ubutumwa bukomeye ni uko tugomba gusiga inyuma ibyatubayeho mu minsi ishize , bikatubera isomo. Buri wese ntiyumve ko hari uwatsinze undi , hari uwatsinzwe , hari uwateze undi umutego , ahubwo twumve ko ibyo twari turimo byari urukundo rwa Rayon Sports , maze nkangurire buri wese mu ruhande rwe aho ari hose, akaza tukubaka tukubaka ubumwe bw’aba Rayon , tukubaka ikipe yacu , dushingiye mu gufatikanya , dushingiye kuri bwa butatu bw’aba Rayon bwaturangaga bwari bugizwe n’abakinnyi, abafana ndetse n’ubuyobozi.

Twese dushyire hamwe twishimane, turenge ibyadutanije ahubwo dushyire hamwe . Ndabikangurira rwose n’abamvua yuko babaye mu ruhande rudashyigikiye ubuyobozi kuko nabo bagiye babaho, y’uko baza tugashyira hamwe tugatera ikipe inkunga kandi tugafatikanya mu ngufu za Rayon Sports."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa