skol
fortebet

Munyakazi Sadate yivuze ibigwi nyuma y’amasezerano y’akataraboneka ya Rayon Sports na SKOL

Yanditswe: Monday 11, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yatangaje ko yishimiye ko ibyo yaharaniye byagezweho kuko akayabo yifuzaga ko uruganda rwa SKOL ruha Rayon Sports katanzwe.
Ibi byabaye nyuma yo kuvugurura amasezerano hagati ya Rayon Sports na SKOL, aho iyi kipe izahabwa miliyari 1 Frw mu myaka 3 iri imbere n’ukuvuga miliyoni 200 FRW buri mwaka avuye kuri miliyoni 66 Frw yahabwaga.
Munyakazi yavuze ko ibyagezweho yabiharaniye nubwo yatutswe bikomeye n’umuyobozi wa SKOL.
Abicishije (...)

Abicishije kuri Twitter, Munyakazi yavuze ko yarwanye intambara kugira ngo ikipe yari abereye Umuyobozi ikunde ibeho neza.

Ati “Byasabye intambara nyinshi n’amabaruwa uruhuri (16) ngo DG Ivan [Wulffaert uyobora uruganda rwa SKOL] wumve agaciro ka Rayon Sports. Warabinyangiye cyane, uca hirya no hino (Aba-Rayon, FERWAFA, MINISPORTS na RGB), gusa icyiza ni uko umusaruro wa nyuma ubaye icyo naharaniraga. Nashakaga inyungu za Rayon ntabwo zari izanjye.”

Yongeyeho ati “Ibaruwa ya nyuma nakwandikiye nakubwiye ko ’Sponsorship’ nshobora kwemera itajya munsi ya miliyoni 350 Frw, uyu munsi iyo baruwa ibonye agaciro kayo. Ndagushimiye cyane. Aba-Rayon mumenye ko agaciro gaharanirwa kandi kakagira ikiguzi n’ibitambo.”

Abakurikira uyu mugabo kuri Twitter, bamwe bavuga ko bamukundira ibitekerezo bye no kuba umukunzi ukomeye wa Rayon Sports mu gihe abandi bamunenze ko akunda kwikomanga mu gatuza kandi yaragejeje kure hashoboka Rayon Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa