skol
fortebet

Munyangaju yakoze iherekanyabubasha na Richard Nyirishema wamusimbuye

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwari Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yahererekanyije ububasha na Minisitiri mushya Nyirishema Richard wamusimbuye kuri izo nshingano.

Sponsored Ad

Tariki 16 Kanama 2024, nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho abagize Guverinoma Abaminisitiri 21 n’Abayobozi ba Leta 9 muri za minisiteri zitandukanye.

Nyirishema Richard wari Visi Perezida mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda yagizwe Minisitiri wa Siporo,aho yasimbuye Munyangaju Aurore Mimosa.

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye ku cyicaro cya Minisiteri ya Siporo, kuri uyu wa 20 Kanama 2024, witabirwa n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe b’imikino itandukanye.

Nyirishema Richard yari amaze imyaka 12 ari Visi Perezida mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA) ushinzwe amarushanwa n’Ikipe y’Igihugu yagezemo 2016.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa