skol
Kigali

Abdoul Razak Fiston n’abandi bakinnyi 3 bakomeye bari hafi kuza muri Rayon Sports-Murenzi Abdallah

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 8 October 2020

Umuyobozi w’agateganyo wa Rayon Sports,Murenzi Abdallah,yavuze ko hari umubano Rayon Sports iri kugirana n’ikipe ya TP Mazembe ndetse umuyobozi w’iyi kipe yo muri RDC yemeye kubaha abakinnyi 2 bakomeye.


Murenzi watorewe kuyobora Rayon Sports mu minsi 30,yabwiye radio B&B FM UMWEZI ko mu byumweru 2 amaze ku buyobozi bw’iyi kipe bamaze kugera kuri byinshi ari nako akomoza ku bakinnyi iyi kipe yifuza.

Avuga ku bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yifuza,Murenzi yavuze ko hari umubano mwiza uri hagati ya Rayon Sports na TP Mazembe ndetse hari abakinnyi 2 bagiye kubona baturutse muri iyi kipe barimo uwitwa Ourega wo muri Cote d’Ivoire.

Yagize ati “Turateganya ko hari abakinnyi 2 bazaza muri iki cyumweru cyangwa bikererewe bakaza mu gitaha bari ku rwego twifuza.

Jean Vital Ourega n’umukinnyi twagiranye ibiganiro ndetse mu minsi mike ashobora kudusinyira amasezerano ndetse si nawe wenyine kuko hari n’undi ukiri muto bashaka kudutiza kugira ngo tumubategurire.N’abakinnyi duteganya ko bashobora kuza vuba aha.”

Murenzi yavuze ko hari umubano mwiza uri hagati ya Rayon Sports na TP Mazembe ndetse ko uyu munsi saa mbili umuyobozi wayo Katumbi yamwoherereje ubutumwa amubwira ko uwo mubano wakomeza.

Murenzi yavuze ko abandi bakinnyi baganiriye ndetse bashobora kugera mu ikipe vuba barimo Fiston Abdoul Razak, Biramahire Abeddy na Camara Moussa wigeze kunyura muri iyi kipe..Aba bakinnyi bose hari amahirwe angana na 90% yo kuba baza muri Rayon Sports.

Murenzi Abdallah yashimiye APR FC yongeye kubatiza Sugira Erneste igihe cy’umwaka umwe.

Murenzi yavuze ko bifuza kuzakoresha abakinnyi 05 b’abanyamahanga ariyo mpamvu bakomeje gushaka abakomeye.

Abajijwe niba Rayon Sports itanga icyizere cyo gutwara igikombe,Murenzi yagize ati “Ikipe turimo kubaka abantu niduhura mu kibuga bazatwumva kuko twahoze tureba ubusatirizi tuzaba dufite,ntabwo ari benshi bazaburokoka.”

Murenzi yavuze ko bamaze kwandikira FERWAFA basaba ko itegeko ry’abanyamahanga ryavugururwa kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda uzamuke kurushaho.

Murenzi yavuze ko lisiti y’abakinnyi 24 bashyize hanze ku munsi w’ejo yatanzwe n’umutoza ndetse ko hari abakinnyi bagiye gutizwa abandi bakagurishwa mu rwego rwo kugira uburinganire mu ikipe.

Murenzi yavuze ko ari kubaka ikipe iha buri wese amahirwe yo gukora ibyo ashinzwe kugira ngo hatazongera kugaragara ibibazo byo kwivanga mu nshingano z’abandi.

Murenzi yavuze ko ikibazo cya Bisi y’ikipe yafatiriwe kiri kurebwaho ndetse imikino izatangira cyamaze gukemuka.

Uyu muyobozi wa Rayon Sports yahishuye ko mu minsi mike ibiro bya Rayon Sports biraba byabonetse kuko bamaze kurambagiza inyubako.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble paccy

    Congs kuri abo bayobozi nibyo iyo rayon ikomeye competition irazamuka ruhago ikaryoha

    October 2020

Inzindi nkuru

"N’ubwa mbere Rayon Sports igiye gukinisha abakinnyi batari ku rwego...

Umutoza mushy wa Rayon Sports Masudi Djuma yatangaje ko uyu mwaka iyi kipe...
18 September 2021 0

Umukinnyi wa Manchester City yatsinze igitego se ahita apfa

Myugariro Nathan Ake wa Manchester City yatangaje ko igitego cye cya mbere...
18 September 2021 0

Umutoza Tuchel yakoze benshi ku mutima kubera ibyo yakoreye umukozi we wo...

Umutoza wa Chelsea,Thomas Tuchel,yakoze benshi ku mutima kubera igikorwa...
17 September 2021 0

Reece James ari guhigisha uruhindu abajura bateye urugo rwe bamwiba...

Myugariro wa Chelsea n’Ubwongereza,Reece James yashyize hanze amashusho...
17 September 2021 0

Abafana ba Leicester n’aba Napoli bakozanyijeho nyuma y’umukino...

Umukino wahuje Leicester na Napoli muri Europa League warangijwe n’intambara...
17 September 2021 0

Volleyball:Nigeria na Maroc zareze u Rwanda gukinisha Abanya Brazil...

Umukino w’ u Rwanda na Senegal mu gikombe cya Afurika cya Volleyball mu...
16 September 2021 0