
Umunya-Kenya Ruth Chepngetich yaciye agahigo ko ku rwego rw’Isi mu gusiganwa Marathon mu bagore ubwo yegukanaga isiganwa ry’i Chicago ku Cyumweru nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota icyenda n’amasegonda 56, aba umugore wa mbere ubashije kugira ibihe biri munsi y’amasaha abiri n’iminota 10.
Chepngetich yagabanyije iminota ibiri ku gahigo k’amasaha abiri, iminota 11 n’amasegonda 53 kari karashyizweho n’Umunya-Ethiopia Tigist Assefa muri Nzeri 2023 ndetse ni isiganwa rya gatatu uyu mugore yegukanye muri Chicago.
Gusa agahigo yakoze ku Cyumweru kagomba kubanza kwemezwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri ku Isi nk’uko bisanzwe bigenda.
Nyuma yo gutsinda, Chepngetich yagize ati “Ndumva meze neza cyane. Ntewe ishema nanjye ubwanjye. Zari inzozi zanjye. Nahatanye cyane ntekereza agahigo ko ku rwego rw’Isi. Ubu kasubiye muri Kenya, ndagatura Kelvin Kiptum.”
Kelvin Kiptum na we yakoreye agahigo ko ku rwego rw’Isi i Chicago mu mwaka ushize, apfira mu mpanuka y’imodoka afite imyaka 24 muri Gashyantare.
Mu 2022, na bwo Chepngetich yashoboraga guca agahigo i Chicago ariko asoza inyuma ho amasegonda 14.
Ku Cyumweru, Umunya-Ethiopia Sutume Asefa Kebede ni we wabaye uwa kabiri aho yakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 32, hafi iminota umunani inyuma ya Chepngetich. Umunya-Kenya Irine Cheptai yabaye uwa gatatu.
Mu isiganwa ry’abagabo, John Koriri wo muri Kenya yabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota ibiri n’amasegonda 43, ibihe bya kabiri byiza bibayeho mu mateka ya Marathon y’i Chicago nyuma y’ibya Kiptum wakoresheje amasaha abiri n’amasegonda 35 mu mwaka ushize.
Umunya-Ethiopia Huseydin Mohamed Esa yabaye uwa kabiri yasizwe iminota ibiri na Koriri naho Amos Kipruto wo muri Kenya aba uwa gatatu akoresheje amasaha abiri, iminota ine n’amasegonda 50.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *