skol
fortebet

"Muri Mutarama tuzaba dufite amakuru kuri Mbappe"-Florentino Perez

Yanditswe: Tuesday 05, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Real Madrid, Florentino Perez,yizeye ko mu kwezi kwa Mbere abafana bazumva byinshi ku byerekeye kugura rutahizamu w’Ubufaransa,Kylian Mbappe,bamaze imyaka myinshi bifuza.

Sponsored Ad

Muri Kanama, Real Madrid yananiwe gusinyisha Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain, ariko uyu rutahizamu uzasoza amasezerano mu mpeshyi itaha.

Amasezerano ya Mbappe na PSG azakomeza kugeza mu mpeshyi ya 2022 kandi uyu mufaransa mpuzamahanga azaba afite uburenganzira bwo kuganira ku byerekeye ejo hazaza he n’ikipe iyo ari yo yose guhera ku ya 1 Mutarama.

Perez yabwiye El Debate ati: "Muri Mutarama tuzaba dufite amakuru kuri Mbappe."

"Turizera ko ku ya 1 Mutarama ibintu byose bizakemuka."

Ariko, nyuma gato, Perez yaje gusobanura icyo yashakaga kuvuga.

Ati: "Amagambo yanjye yasobanuwe nabi. Icyo navuze ni uko tugomba gutegereza umwaka utaha kugira ngo tumwumve,ku byerekeye PSG,ubu dufitanye umubano mwiza".

Perez yanaganiriye ku bijyanye no kuvugurura umushinga wa Estadio Santiago Bernabeu anatanga icyerekezo ku kibuga cya Real Madrid.

Ati: "Kizaba ari ihuriro ry’umujyi wose wa Madrid."

"Nta stade imeze nka yo kandi nta n’imwe iri hagati mu mujyi munini nk’iyacu."

Perezida wa Real Madrid yatangaje igihe iyi kipe izatsindira ikibazo cy’ubukene cyugarije amakipe menshi kubera ibibazo bya COVID-19.

Perez yagize ati: "[Twavuye kuri miliyoni 900 z’amayero [twinjiza] tugera kuri miliyoni zisaga 600 z’amayero."

"Birashoboka ko bizatwara imyaka igera kuri itatu kugira ngo dusubire ku mibare twinjizaga mbere y’icyorezo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa